Sadate Munyakazi umenyerewe kuba Inshuti y’Urubyiruko ku mbugankoranyambaga ndetse n’ahandi hose atanga imbwirwaruhame, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ubutumwa ku mikoranire hagati y’Ikipe ya Arsenal n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda. Aterura agira ati “URETSE INJIJI GUSA NIZO ZIDASHOBORA KUMVA IBI.
Nigeze kugira amahirwe yo gutemberera mu Burayi kenshi, nganira n’abanyaburayi numva imyumvire bafite ku bihugu byinshi by’Afurika n’umugabane w’Afurika ubwayo, numva agahinda karanyishe; ariko ibyo siko nabisanze ku Rwanda. Ntushobora kwiyumvisha ko abanyaburayi benshi bazi ko Afurika ari igihugu kimwe, usibye bake cyanee. Ubundi abandi ushobora kubabaza ibihugu 10 by’Afurika ngo abikubwire, ugasanga ntabyo bazi; nubizi aba aziko ari ibihugu bibamo ibibi byose bibaho ku isi: inzara, intambara, urugomo, …
Ariko Visit Rwanda yakuyeho iyi myumvire abanyaburayi bari bafite ku Rwanda ahubwo bumva ko u Rwanda ari ahantu heza ho kuruhukira. Bamenya amateka n’umuco wacu udasanzwe w’u Rwanda, umurage n’uburyo ruri kwiyubaka.
Tariki ya 01 Mata 2024 ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame yari mu kiganiro n’itangazamakuru, hagarukwa ku buzima bw’Igihugu, hari Umunyamakuru wamubajije iby’abantu batiyumvisha ukuntu u Rwanda rwatera inkunga amakipe akomeye yo mu Burayi. Ibyo Perezida yavuze reka mbyandike uko yabivuze. Yaravuze ati “Abo ni injiji rwose! Ntawe dutera inkunga, turafatanya. Ni ‘partnership’ (ubufatanye) buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga. Gutera inkunga gute se? Twaba turi abasazi, gufata inkunga ukayiha Arsenal cyangwa Bayern Munich ntacyo ukuramo, ugomba kuba uri umusazi. Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino, nta n’amafaranga dufite rwose, uretse n’ayo kujugunya.”
Uretse injiji gusa nizo zitakumva ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.
Ariko kandi ikindi kintu giteye amatsiko tutari kuzamenya iyo tutagira VISIT RWANDA, ni uko byagaragaye ko umubare munini wa ba mukerarugendo basura u Rwanda burya baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kuba mu Bwongereza. Iyo na yo ni indi deal tuzabyaza umusaruro isi igatitira.
Noneho ibaze ko u Rwanda rwinjije miliyoni 647$ mu 2024 avuye mu bukerarugendo, kandi intego ubu dufite ni uko ayo mafaranga agomba kuzaba ageze kuri miliyari 1$ mu 2029.
Kubera ko byagaragaye ko n’ubundi nubwo twamamariza muri UK n’ahandi mu Burayi, ariko abakiriya bakava USA. Ubu icyerekezo cya Visit Rwanda mu bijyanye na siporo kiri muri Basketball binyuze muri NBA n’amagare n’ahandi. Muzagenda mutungurwa!
Rubyiruko ncuti zanjye nagira ngo mbibutse ko u Rwanda ruyobowe n’umugabo witwa KAGAME; wahagaritse Jenoside, yubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, wubatse ubukungu bw’igihugu, agahesha umunyarwanda agaciro; Ni umuyobozi w’IKIRENGA UREBA KURE.
Mureke twitandukanye n’injiji zitashobora kumva ibyo akora ahubwo tumushyigikire; tuzagera kure. Njyewe Miliyari y’amadorali nzatunga ni we nzayikuraho mu buryo bumwe n’ubundi.»
Sadate Munyakazi
Inshuti y’urubyiruko












































































































































































