Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida watowe wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni wongeye gutorwa ku majwi 71% ngo ayobore Uganda muri manda y’imyaka itanu kongera kuyobora igihugu muri manda y’imyaka itanu.
Umukuru w’Igihugu yagize: “Nuko nuko mwongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya Uganda. Mbifurije ibyiza, kuri wowe n’abaturage ba Uganda aho ugiye gukomeza gukorera igihugu cyawe kugira ngo ugeze abaturage ku iterambere. Nizeye ko tuzakomeza kugira ubucuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Mu matora yabaye muri iki cyumweru, Perezida Yoweli Museveni yatorewe manda y’imyaka itanu n’amajwi 71.6%.
Uwo bari bahanganye bikomeye Robert Kyagulanyi Ssentamu bita Bobi Wine we yagize 24.7% ariko avuga ko ibyavuye mu matora bitaciye mu mucyo.
Amatora ya Perezida wa Uganda yabaye tariki ya 15, Mutarama 2026. Komisiyo y’amatora igaragaza ko mu bantu miliyoni 21,6 bari kuri lisiti y’itora, 52,5% ari bo bayitabiriye.
U Rwanda rubanye neza na Uganda, byombi bikaba bikorana ubucuruzi ku buryo bwa hafi na hafi. Uganda ni yo nzira y’umuhanda uganisha u Rwanda muri Kenya, naho u Rwanda rukaba inzira iganisha Uganda mu bihugu nka Burundi na DR Congo.












































































































































































