Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza hari ahantu80 hari gutunganywa ngo hazashyirwe imiturire inoze mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka.
Imirenge izo site ziri gutunganywamo ni izo mu mirenge ya Rubavu, Rugerero na Nyamyumba, yose ikaba iyo mu Mujyi wa Rubavu.’
Bivugwa ko muri aka Karere ubu hari imiturire y’Akajagari iri ku ijanisha rya 13%, intego ikaba iy’uko kazaba harahashize mu mwaka wa 2050.
Umuturage waho witwa Majyambere Jean Pierre wo mu Murenge wa Rugerero yabwiye RBA ko iriya miturire ninoga, izaborohereza kubona amazi meza kandi ahagije.
Yizeye kandi ko bizajyanirana no kwegerezwa amashanyarazi
Ati: “Ivuriro rizaba riri hafi, amashuri y’abana azaba ari hafi kubera ko hari ibikorwa bibafasha mu buzima bwa buri munsi. Iyo dutuye mu rusisiro, iterambere rigera kuri benshi kandi vuba.”
Undi muturage avuga ko uko imiturire inoga, ari ko n’abashoramari barushaho kubagana.
Ati: “Niba ikibanza cya hano cyaguraga Miliyoni Frw 2, ubu kikaba kigeze kuri Miliyoni Frw 10 bivuze ko iterambere riri kwiyongera.”
Ahari gutunganywa izo “site” hazubakwa n’inyubako zizakirirwamo abantu bagizweho ingaruka n’ibiza ubwo umugezi wa Sebeya wuzuraga mu mwaka wa 2023.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu witwa Ntabyera Hubert Niyibizi yabwiye RBA ko gutegura izo “site” ari uburyo bwo gucunga ubutaka bwo guhinga no guca akajagari mu myubakire.
Ibyo avuga bisa n’ibyo Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga.
Gasore mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano iherutse yahatangarije ko hari umurongo washyizweho ugomba kubahirizwa muri “site” z’imiturire mu rwego rwo kwirinda ruswa n’akarengane.
Mu mwaka wa 2022, hemejwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo gutuma u Rwanda ruba igihugu gifite imiturire iboneye kandi bikazatuma kiba igihugu gikize bitarenze umwaka wa 2050.
Igishushanyo mbonera cy’imiturire mu Rwanda cyerekana ahagenewe ubuhinzi, imyubakire, ibidukikije n’ibindi bigamije korohereza ishoramari n’ibindi bikorwaremezo bizamura iterambere rusange.













































































































































































