Rene Anthere Rwanyange
Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’amahoro muri uyu mwaka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, ikipe ya Kiyovu SC yisanze igiye guhura na APR FC, na ho Rayon Sports yo ikazahura na City Boys yo mu cyiciro cya kabiri.
Undi mukino twavuga ko uzaba ukomeye ni uzahuza Musane FC na Gasogi United, ndetse n’uwa Marine FC ihure na AS Kigali uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu. Iyi mikino ya ⅛ cy’igikombe cy’Amahoro, biteganyijwe ko izakinwa hagati y’itariki 17 na 18 Gashyantare 2026.
Andi makipe azahura muri iki cyiciro ni Bugesera FC izahura na Amagaju FC, Police FC izacakirana na Gicumbi FC, Etincelles FC yesurane na Mukura Vitory Sports, Muhazi United izahura na Gorilla FC.














































































































































































