FC Saint-Éloi Lupopo yari iri mu Rwanda ngo ikine n’iyo muri Sudani isanzwe iri ikinira mu Rwanda yitwa Al-Hilal SC, yatsinzwe igitego 1-0, bituma All Hilal SC ihita ikatisha tike yo kuzakira ¼ cya CAF Champions League.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026 saa cyenda z’igicamunsi nibwo uwo mukino wabaye, ukaba uwa nyuma w’amatsinda ya CAF Champions League ikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro kandi wabonaga ko abakinnyi bo muri Sudani bakinaga neza ndetse no mu minota ya mbere y’umukino nyirizina.
Ku munota wa 26 ndetse babonye igitego cya mbere cyatsinzwe na myugariro Steven Ebuela ku ishoti yatereye iburyo mu ruhande rwari rufunze ariko ntibyabuza umupira kwinjira.
Ibyago by’ikipe yo muri DRC ntibyagarukiye k’ugutsindwa gusa ahubwo n’umwe mu bakinnyi bayo yahawe ikarita itukura , uwo akaba ari Merc Mendy.
Igitego Al-Hilal SC yabonye yakomeje kubungabunga kugeza ubwo igice cya mbere kirangiye itishyuwe.
Umuhati abakinnyi ba Lupopo bashyizeho ngo barebe ko bakwishyura no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, ntacyo watanze.
FC Saint-Éloi Lupopo yakomeje ndetse ku munota wa 71 ibona igitego citsinzwe n’umutwe umusifuzi wa mbere w’igitambaro avuga ko habayeho kurarira.
Abanya-Sudani basanze batagomba kwirara batangira gukina imipira miremire bashaka gutsinda ikindi no kubuza ko umunyezamu wabo ahura n’akazi kenshi kashoboraga kumukururira ibibazo.
Iminota 90 yaje kurangira Al-Hilal SC itsinze, iba ikatishije itike ya ¼ cya CAF Champions League ku ntsinzi y’igitego 1-0 mu itsinda C.
Yahise iyobora itsinda C n’amanota 11 igakurikirwa na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo n’amanota icyenda nyuma yo gutsinda MC Alger ibitego 2-0.
MC Alger na FC Saint-Éloi Lupopo za nyuma muri iri tsinda zasezerewe.













































































































































































