Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa by’ubucuruzi, bikaba bingana n’izamuka rya 5,4% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Mu mwaka wose, yakiriye abantu 59 538, bagaragaza izamuka rya 8% ku mubare w’abayisura ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu bayisuye, Abanyarwanda bangana na 47% abaturutse mu mahanga bangana na 47%, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bangana na 6%.
Yabashije kwiyishyurira ikiguzi cy’imikorere yayo ya buri munsi (hatabariwemo ishoramari n’ibikorwa remezo binini) ikoresheje amafaranga yinjije ubwayo.
Ayo mafaranga yashyizwe mu bikorwa byo kubungabunga inyamaswa, guteza imbere imibereho y’abaturiye Pariki, harimo n’inkunga itangwa muri gahunda yo kugabana inyungu z’ubukerarugendo ku rwego rw’igihugu, “Special Guarantee Funds” (ikigega cyishyura imitungo y’abaturage yangijwe n’inyamaswa), imishahara n’iterambere ry’abakozi, imicungire ya pariki no kuyisana aho bikenewe.
Pariki y’Akagera yabaye pariki ya mbere icungwa n’Umuryango nyafurika ushinzwe Pariki (African Parks Network) yihaza mu mikorere yayo bikagaragaza umuhati u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.
Mumwaka wa 2025 habaye igikorwa cy’amateka cyo kwimura inkura 70 zo mu bwoko bw’iz’umweru zo mu Majyepfo y’Isi zivanywe muri Afurika y’Epfo zijyanwa muri Pariki y’Akagera.
Muri Kamena 2025, African Parks ku bufatanye na RDB, binyuze muri gahunda yo ku bungabunga inkura ( Rhino Rewild Initiative), bimuriye izi nkura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu gikorwa cyabaye kinini kurusha ibindi byigeze bikorwa ku rwego rwambukiranya imipaka.
Ibi byongereye umubare w’inkura z’umweru muri pariki kandi bishyira u Rwanda mu bihugu bigira uruhare rukomeye mu kugarura amoko menshi y’inyamaswa ku isi.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ivuga ko amakuru meza ahari ari uko zimwe muri izo nkura zatangiye kubyara.
Ibi byiyongera ku kongera kugarura inkura byabaye mu 2021, bishimangira ubuyobozi buhamye bw’u Rwanda mu micungire myiza y’ahantu harinzwe no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije.
Mu Ukuboza 2025, sosiyete y’ubukerarugendo Wilderness yaguriye ibikorwa byayo muri Pariki y’Akagera, ifungura Wilderness Magashi Peninsula, icumbi ryihariye ryubatse ku kirwa (peninsula) cyitegeye Ikiyaga cya Rwanyakizinga mu Karere ka Kayonza.
Iri cumbi ryiyongereye ku rya Wilderness Magashi ryafunguwe mu 2019, rikaba ryabaye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Pariki rwo kwigira mu bijyanye n’imari no gushyigikira gahunda z’igihe kirekire zo kubungabunga ibidukikije.
Ifoto: National Geographic













































































































































































