Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Menya Imyanzuro Inama Y’Umushyikirano Iherutse Gufata

Ni inama y'Umushyikirano iteganywa n'Itegeko Nshinga

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye imyanzuro 12 yafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20.

Nk’uko bitaganywa n’Itegeko Nshinga, iyo nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Imyanzuro  12 yafashwe ni iyo ikurikira

-Kunoza itegurwa n’ikurikirana ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.

-Gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro.

-Gushimangira ingamba zo kongera kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.

-Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko, kongera agaciro k’ibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

-Gukemura ibibazo bikigaragara muri za One Stop Centres binyuze mu kunoza no koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.

-Kwihutisha ibikorwa byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu.

-Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.

-Guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro by’urubyiruko, impano zarwo no kurwongerera ubumenyingiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.

-Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugura mu myuga itandukanye, guhanga no kuzamura impano zarwo.

-Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umurimo.

-Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.

-Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities