Panorama Sports
Uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yagaragaye ku wa Kane i Doha muri Qatar, aho yari yitabiriye irushanwa rya Tennis rya Qatar Open.
Amorim w’imyaka 41, amaze ibyumweru bitandatu asezerewe na Manchester United, bivugwa ko yahawe arenga miliyoni 12 z’Amapawundi nk’indishyi zo gusesa amasezerano. Yari amaze amezi 14 atoza iyi kipe, ariko asezererwa nyuma y’umusaruro utanyuze ubuyobozi, by’umwihariko nyuma yo kunganya na Leeds igitego 1-1, ndetse bikavugwa ko yari afite kutumvikana n’abayobozi b’iyi kipe.
Kuva Amorim yava ku buyobozi, Manchester United iri kwitwara neza iyobowe nuwamusimbuye Michael Carrick, umaze gutsinda imikino ine anganya umwe mu mikino itanu amaze gutoza, nyuma y’uko Darren Fletcher yari yabaye umutoza w’agateganyo mu mikino ibiri.
Ku wa Kane, Amorim yongeye kugaragara mu ruhame ubwo yari yicaye mu gice cyihariye cy’abatumirwa muri Qatar Open, akurikirana umukino Carlos Alcaraz yatsinzemo Karen Khachanov amaseti 6-7, 6-4, 6-3.
Mu gihe umukino wari ugeze ku musozo w’iseti ya gatatu, kamera za televiziyo zafashe Amorim, bitungura abasobanuzi ba Sky Sports, umwe agira ati: “Dore Ruben Amorim.” Undi yongeraho ati: “Ubu asa n’ufite umwanya uhagije. Ari kwishimira umukino wa Tennis.
Amorim yagaragaye atuje, yambaye ikote ry’umukara ndetse yambaye isaha ku kuboko kw’ibumoso, areba umukino mu buryo bugaragaza ko ari mu kiruhuko.
Kugaragara kwe muri iri rushanwa byatunguranye, benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza impamvu ari muri Qatar, abandi banatekereza ku hazaza he mu kazi ko gutoza. Hari n’ababajije niba yaba ari gutekereza ku kazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Qatar, nubwo nta gihamya iraboneka kuri ibyo.
Amorim wigeze gutoza amakipe arimo Casa Pia, Braga na Sporting Lisbon, yatangiye akazi ko gutoza nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru afite imyaka 32. Kuva yasezererwa na Manchester United, amaze igihe ahuzwa n’andi makipe atandukanye, ariko kuri ubu bigaragara ko ari gufata akaruhuko.
Hagati aho, umwe mu bakinnyi yigeze gutoza, Matheus Cunha, yashimiye Amorim ku ruhare yagize mu kuzamura urwego rw’ikipe. Yagize ati: “Narahoraga nshimira Ruben ku byo yadukoreye. Biroroshye iyo ibintu bihindutse kubona ibyahise nk’ibibazo gusa, si byo. Yari umuntu udasanzwe.”
Cunha yongeyeho ko abakinnyi benshi bashya bageze muri Manchester United kubera Amorim, bityo ko na we afite uruhare mu musaruro mwiza ikipe iri kubona muri iki gihe.











































































































































































