Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo ni Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Dj Marnaud, Symphony Band na Ruti Joel uzaba ubigaragayemo ku nshuro ya mbere.
Byateguwe mu rwego rwo guherekeza irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Ibi bitaramo bizabera Huye, Rubavu, Musanze n’i Kigali ku munsi wa nyuma w’isiganwa.
Tour du Rwanda yo kuri iyi nshuro izakinwa guhera tariki 22, Gashyantare, irangire tariki 01, Werurwe, 2026, ikazaba ifite intera ya kilometero 993 iyo ikaba ari yo ndende igiye kugendwa kugeza ubu.
Nibwom bwa mbere kandi hazakina amakipe menshi hari n’ikipe nshya yaje iturutse muri Amerika y’Amajyepfo muri Brazil.
Amakipe 18 niyo azaryitabira, akaba yari yongereyeho ane.
Tour du Rwanda 2026 izatangirana n’agace ka mbere kazahaguruka i Rukomo mu Karere ka Gicumbi kakazarangirira i Rwamagana kangana n’intera y’ibirometero 174.
Ku iherezo ry’isi siganwa, hazaba agace ko kuzenguruka muri Kigali tariki 1 Werurwe 2025, mu gihe mu gace ka gatandatu hazazengurukwa umujyi wa Rubavu kuva ku isaha ya saa cyenda zuzuye.










































































































































































