CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali avuga ko urwego akorera rwababajwe kandi rufashe mu mugongo umuryango wa CSP (Rtd) Kamanzi Richard wagwiriwe n’urukuta rw’inzu ye akahasiga ubuzima.
Ibi byago byabaye kuri iki Cyumweru ubwo kubera imvura yagwaga mu gace inzu y’uwo mupolisi iherereyemo mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo igatuma urukuta rwayo rugwa rukagwira uwo mupolisi mukuru wari uri muk kiruhuko cy’izabukuru.
Ikiza cyabaye muri ako gace ahanini cyakuruwe n’imvura yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, iba nyinshi kugeza ubwo iteye inzu y’uwo mupolisi iri mu Mudugudu wa Rindiro kugwa.
Byabaye nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.
Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi yari aryanyemo aruhutse.
CIP Wellars Gahonzire yabwiye itangazamakuru ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”
Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano.
Amakuru yaraye atangajwe na The New Times avuga ko umurambo wa CSP Kamanzi waraye ugejejwe mu bitaro bikuru bya gisrikaare i Kanombe naho umuryango we ukaba uri gushaka uko wimuka aho hantu ubifashijwemo na Polisi n’izindi nzego.













































































































































































