Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Abaganga Bibukijwe Akamaro K’Impuhwe Mu Kwita Ku Barwayi

Padiri Donatien Twizeyumuremyi ashyikiriza impano umwe mu barwayi

Mu bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie bizobereye mu kuvura amagufa n’ingingo biri mu Karere ka Bugesera byizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi. , Dr. Nzayisenga Albert uyobora ibyo bitaro aboneraho kwibutsa bagenzi be ko impuhwe ziri mu biranga umuganga w’umunyamwuga.

Avuga ko ziri mu bigira uruhare mu kumvisha umurwayi ko ari mu biganza byiza kandi ko azakira vuba,

Ubusanzwe umunsi wahariwe kuzirikana abarwayi uba buri mwaka tariki 11, Gashyantare, uyu mwaka wa 2026 bikaba bibaye ku nshuro ya 34.

Ku rwego rw’Ibitaro bya Rilima wizihijwe ku cyumweru, tariki 22 Gashyantare 2026.

Abayobozi  bavuye mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima bari mu babyitabiriye.

Hari kandi abayobozi bahagarariye ingabo na Polisi mu Murenge wa Rilima, abihayimana, abarwayi barwariye mu Bitaro bya Rilima n’abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri bituranye n’ibitaro.

Abarwayi bagenewe impano zirimo ibikoresho byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi n’amafaranga yo kubafasha kugura ibyo bakeneye.

Hanabayeho kubabwira amagambo arema umutima hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kugira impuhwe nk’iz’Umusamariya – Gukunda wakira ububabare bw’undi.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, wari Umushyitsi Mukuru uhagarariye Cardinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na nyir’Ibitaro.

Mu gitambo cya Misa, Padiri Donatien Twizeyumuremyi yatanze inyigisho ziganisha ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi, anabijyanisha n’icyumweru cya mbere cy’igisibo.

Yasabye abari baje mu gitambo cya Misa kwiga gutega amatwi Imana, gutega amatwi abaciye bugufi n’abanyantege nke.

Padiri Twizeyumuremyi ati: “Iki gisibo Papa atubwira ati ‘twirinde amagambo mabi tubwira abandi, tubihuze n’ibyo tubwira abarwayi n’abaciye bugufi. Ibi bizamo ya magambo mabi tubwira abafite ubumuga bwo mu mutwe, abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutumva n’abandi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Nzayisenga Albert, avuga ko Ivanjili y’Umusamariya ihora yibutsa umuhamagaro w’Umuganga, akavuga ko ibyo Bibiliya ivuga byafatwa mu mvugo yoroheje ihura n’ubuzima bwa buri munsi Abanyarwanda babamo, aho bajya gusaba serivisi kwa muganga.

Ati: “Uwo muntu wakomeretse yagereranywa n’umurwayi uza ku bitaro ababaye, afite ubwoba, ashobora kuba adafite kivurira, cyangwa yumva nta we umwitayeho. Rero nk’umuganga, uhamagarirwa kuba Umusamariya mwiza, umuntu ukora kwa muganga ahamagarirwa kuba Umusamariya mwiza.”

Ibyo bimusaba ko ahagarara akumva agatega amatwi umurwayi atitaye ku miterere ye, ku nkomoko ye, cyangwa ubushobozi bwe.

Dr. Nzayisenga Albert asanga impuhwe mu buvuzi atari ugutanga imiti gusa ahubwo ari no gutega amatwi umurwayi n’umuryango we ukamusobanurira mu bwitonzi ibyo ugomba kumukorera kandi ukamufata nk’umuntu ufite agaciro.

Bityo yasabye abantu bose bakora kwa muganga kuba Umusamariya mwiza, kandi ngo si amahitamo ahubwo ni inshingano n’umuhamagaro bakwiye kwishimira.

Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’Abarwayi byashimishije abarwariye mu Bitaro bya Rilima, babona ko ari ukubaha agaciro no kubazirikana.

Ndayizigiye Charles (Karoli) w’imyaka 70 wari waje kwivuza imvune yabwiye UMUSEKE uko yakiriye inkunga batewe.

Yashimye serivisI zitangwa n’Ibitaro, avuga ko kuba babitaho buri munsi, bakabaha imiti we ba bagenzi be bibaha icyizere cyo gukira bidatinze.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi, yavuze ko uyu munsi udasanzwe kuko wibutsa ko uburwayi atari inenge ye cyangwa intege nke ze ahuwo ko ari ibizazane byagera kuri buri wese.

Mu bindi byaranze uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi mu bitaro bya Rilima ni imivugo yahavugiwe irimo ubutumwa busaba abantu gukomeza kwita kuri bagenzi babo barwaye cyangwa barwaje.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities