Televiziyo ya Iran, mu marira menshi, yatangaje urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Yavuze ko yiciwe mu gitero cya America na Israel ku wa Gatandatu ubwo yari mu biro bye.
Hagati aho, iki gihugu cyatangaje ko kigiye kugaba kuri Israel ibitero bikomeye kandi byinshi .
Kirabivuga mu gihe hari abandi bayobozi ba Irani benshi nabo baherutse kwicwa bariimo n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Irani, Abdolrahim Mousavi, ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, Gen Mohammad Pakpour.
Televiziyo ya Iran yavuze ko umukazana wa Khamenei, umukwe we n’abuzukuru biciwe mu gitero.
Amakuru y’ubutasi yageze kuri CBS yemeza ko abayobozi bakuru 40 bishwe mu
Inzu Ayatollah Ali Khamenei yarimo yarashweho bombe 30 irangirika cyane
Abapfuye bandi ni Major General Seyed Abdolrahim Mousavi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Major General Mohammad Pakpour, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran zirwanira ku butaka, Admiral Ali Shamkhani, Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano, Major General Aziz Nasirzadeh, Minisitiri w’Ingabo
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe wa Israel yagejeje ku baturage “abwira abanya-Iran” yavuze ko ibimenyetso bikomeza kugaragaza ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran “yagiye”.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru muri Israel, yabitangarije ko umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei wabonetse.
Ikinyamakuru Axios nacyo cyavuze ko Ambasaderi wa Israel muri America, Yechiel Leiter yabwiye abayobozi bo muri Amerika ko Khamenei yiciwe mu bitero byagabwe ku rugo rwe i Tehran.
Croix Rouge yo muri Iran iravuga ko abantu nibura 200 baguye mu bitero byagabwe na Israel na Amerika.











































































































































































