Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Kuvugurura Isoko Rya Ryarubondo Byatumye Riba Mpuzamahanga

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme by’umwihariko bashima ko isoko ry’amatungo rya Ryarubondo ryavuguruwe,  riba mpuzamahanga rikaba risigaye riremwa n’abaturutse mu bihugu bituriye u Rwanda.

Abarirema barizanamo inka, ingurube, ihene n’intama.

Ni isoko ryubatswe mu Murenge wa Tare, muri Nyamagabe rikagira ahihariye hacururizwa inka, zitavanzwe n’andi matungo magufi.

Hejuru y’ibi, hari ho ko abarirema bubakiwe urugo mbonezamikurire rw’abana bato, rugamije gufasha ababyeyi kubona aho babasiga hizewe.

Urwo rugo rwubatswe binyuze mu mushinga ’Jya Mbere’ wa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), imirimo yo kurivugurura ikaba yararangiye itwaye Miliyoni Frw 426.

Ryagiriye akamaro abarituriye, rituma babona aho bagurishiriza cyangwa bagurira amatungo.

Hari umuturage witwa Liliane Ingabire wo mu Murenge wa Gasaka ahari umujyi w’Akarere ka Nyamagabe wabwiye Kigali Today ririya soko ritarubakwa hari igihombo byabateraga.

Uyu mucuruzi w’ingurube umaze igihe kinini arema isoko rya Ryarubondo ati “Ikintu ntazigera nkumbura ni uko isoko ritarubakirwa ryabagamo akajagari, ku buryo itungo ryigeze kumfata akaguru riranduma, mbura ubutabera, ariko ntibikibaho kuko iri soko ryakemuye ibintu byinshi cyane birimo n’ubujura.”

Faustin Mugisha, impunzi  mu nkambi ya Kigeme, aho yageze mu mwaka wa 2013 aturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, avuga ko isoko rya Ryarubondo ribafitiye akamaro kuko ribafasha mu bikorwa byabo by’iterambere.

Ati “Iyo wabonye amafaranga, uraza ukagura itungo ukagenda ukariragira, ryamara kuroroka ukarigarura, ukongera ukarigurisha ukagira ikintu wungukamo.”

Simon Mutangana ufite Resitora hanze y’isoko, avuga ko kuva ryavugururwa, ubucuruzi bwe bwateye imbere, kubera umubare w’abarirema wiyongereye n’abakiliya bariyongera.

Ati: “Ku munsi w’isoko nshobora kwakira abantu bagera muri 200 ngacuruza nk’ibihumbi 200 kandi cyera twabonaga nk’amafaranga ibihumbi 80.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko kuvugurura isoko rya Ryarubondo byatumye imisoro yinjira mu Karere yiyongera ugereranyije n’uko byahoze.

Léonidas Nsengiyumva, ni umugenzuzi w’imisoro mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko uretse kuba kuvugurura isoko rya Ryarubondo byarongereye umutekano w’abarirema, ariko ryanatumye imisoro yiyongera.

Ati: “Ntabwo imisoro igitorokanwa n’abantu uko bishakiye, kubera ko hari irembo rimeze neza. Tugira amasaha yo kwinjiza amatungo, n’amasaha yo kuyasohora ku buryo byongereye umutekano kuri buri ruhande. Mbere twinjizaga miliyoni ebyiri ariko nyuma yahoo ryubakiwe twinjiza miliyoni 2.8 ariko hari n’igihe tugira 3.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Jya Mbere’, Frank Ngonga, avuga nyuma yo kugaragarizwa ibibazo byaterwaga no kuba isoko rya Ryarubondo ritameze neza bahisemo kurivugurura.

Isoko rya Ryarubondo, riremwa n’abantu barenga ibihubi 3 baturuka mu Turere twa Nyamagabe, Huye, Nyanza, Nyaruguru, Ruhango, Rusizi, barimo n’abo muri Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Riri ku buso bungana n’igice cya hegitari, rikarema buri wa Kabiri w’icyumweru, rikaremwa n’abaturage bari hagati y’ibihumbi bitatu na bine.

Ku munsi w’isoko hashobora kugurishirizwa inka ziri hagati ya 800-1000, ingurube 800 hamwe n’ihene n’intama zigera 500.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities