Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inteko Ya Amerika Yanze Kwitambika Politiki Ya Trump Mu Ntambara Ya Irani

Mike Johnston, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Ya Amerika.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika biyemeje kutazitambika ibyemezo bya Trump ku bijyanye n’intambara ya Iran. Byemejwe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite n’Umutwe wa Sena banze ingamba zari zigamije kugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump.

Ku wa Kane, Inteko y’Abadepite yanze icyifuzo cyo guhagarika intambara na Iran, aho Abarepubulikani bifatanyije n’abadepite bake b’Abademokarate bagaha Perezida Trump uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare binini kuri icyo gihugu.

Mu majwi 212 yemeye, andi  219 yaranze, Abadepite banze icyemezo cyari cyatanzwe n’impande zombi za politiki cyasabaga ko ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati byabanza kwemezwa na Kongere.

Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe gusa Sena nayo imaze yanze icyemezo gisa nacyo.

Gutsindwa kw’ibi byemezo bikurikiranye byabaye mu gihe abayobozi bakuru b’igisirikare bavuga ko ibikorwa bya Amerika bishobora kongerwa muri kariya gace kandi bilkaba vuba aha.

Ibi kandi byerekana ko Abarepubulikani benshi bakomeje gushyigikira Trump ku kibazo cya Iran — nibura ku mugaragaro.

Abarepubulikani bungukiye ku kuba bamwe mu Bademokarate batashyigikiye umushinga wari watanzwe n’Abadepite Thomas Massie na Ro Khanna.

Mu Barepubulikani, abadepite babiri gusa nibo bataze rumwe n’ishyaka ryabo bagaragaza kutemera ibyemezo bya Trump:  abo ni Massie na Warren Davidson.

Ku ruhande rw’Abademokarate, abadepite bane — Henry Cuellar, Jared Golden, Greg Landsman, na Juan Vargas — barenze ku murongo w’ishyaka ryabo bahitamo gufasha abashyigikiye icyemezo cy’Abarepubulikani.

Abayobozi b’ubutegetsi bwa Trump basobanuye impamvu y’icyemezo cyo gutera Iran ibisasu bafatanyije na Israel, babigaragaza nk’igikorwa cyihariye kigamije gusenya gahunda ya misile ya Iran n’izindi mbaraga za gisirikare, aho kuba gahunda yo guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Icyakora, ntibasobanuye neza uko intsinzi ya nyuma izaba imeze, kandi bemeye ko imirwano ishobora kumara igihe.

Ku wa Kane, ubutumwa bwabo bwarushijeho guteza urujijo ubwo Trump yavugaga ko azagira uruhare mu guhitamo uzasimbura umuyobozi wa Iran Ali Khamenei.

Abashyigikiye icyemezo cyo kugabanya ububasha bwa Perezida bavuze ko Kongere irimo gusimburwa mu nshingano zayo, bakagaragaza impamvu zitandukanye ubuyobozi butanga ku ntambara ndetse n’uko nta gihe ntarengwa cyangwa intego ya nyuma igaragara Amerika yatanze muri iyi ntambara.

Umuyobozi w’abadepite b’Abademokarate batari ku butegetsi, Hakeem Jeffries, yabajije ati: “Ni izihe ntego zacu? Ibi byose bizarangira bite? Niba iyi ntambara ari iy’ingenzi koko, kuki Perezida adasobanurira neza Abanyamerika impamvu zayo?”

Abarepubulikani bake bashyigikiye icyo cyemezo bagaragaje impungenge zikomeye ko Kongere irimo kureka inshingano zayo zo gutangaza intambara.

Depite Davidson, wahoze mu gisirikare, yavuze ati: “Amerika ni repubulika, si ubwami bugendera ku kwigarurira ibindi bihugu.”

Nubwo Abarepubulikani benshi bagumye inyuma ya Trump, Abademokarate bo ntibari bahuje ibitekerezo.

Nyuma y’ibitero byatangiye ku wa Gatandatu, bamwe muri bo bagaragaje ko bashyigikiye gufasha Israel no kugabanya ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran.

Ku wa Kabiri, abadepite batandatu b’Abademokarate bafite ukuni babona ibintu mu mitekerereze ya politiki, bashyizeho undi mushinga w’icyemezo cy’intambara usaba ko ibikorwa bya gisirikare byahagarara mu minsi 30 keretse Kongere yemeye ko bikomeza.

Ibi bitandukanye n’icyemezo cya Massie na Khanna cyasabaga ko Amerika ihita iva muri iyo ntambara.

Abayobozi bakuru b’Abarepubulikani kugeza ubu bagabanyije impungenge bari bafite ko Amerika ishobora kongera kwinjira mu ntambara ndende mu Burasirazuba bwo Hagati, bavuga ko misile za Iran zatezaga akaga abasirikare ba Amerika n’inshuti zayo.

Depite Mike Rogers, uyobora Komite ishinzwe ingabo mu Nteko y’Abadepite, yavuze ko inteko igomba kwibanda ku kureba ko abasirikare ba Amerika bafite ibikoresho n’ubushobozi bihagije byo gutsinda muri iki gikorwa aho kujya impaka ku bijyanye n’amategeko y’iyo ntambara.

Yavuze ati: “Ntidukwiye gutora icyemezo cyahagarika iki gikorwa gikomeye cya gisirikare mbere y’uko intego za gisirikare zigerwaho. Kubikora byashyira mu kaga ubuzima bw’abasirikare ba Amerika n’inshuti zayo.”

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities