Mu mezi menshi ashize, ingabo za Sudani ziri kugerageza gusubiza inyuma umutwe w’ingabo zirwanya Leta witwa Forces de soutien rapide (FSR) cyangwa Rapid Support Force ngo zizibuze gukomeza zigana mu murwa mukuru Khartoum, ugenzurwa n’ingabo za Leta.
Izi ngabo zisanzwe zarigaruriye Darfour.
Imirwano n’ibitero byo mu kirere byabereye mu mijyi ya Bara, Dilling, Al-Mojlad na El-Obeid byahitanye abantu 51 mu masaha 24 gusa.
Ku wa Kane tariki 0 5 Werurwe, ingabo za Sudani zatangaje ko zigaruriye umujyi wa Bara, wari uri mu maboko y’abarwanyi ba Rapid Support Force, uyu ukaba umujyi uri mu bice by’ingenzi by’imirwano mu karere ka Kordofan, gafite uruhare rukomeye mu kugenzura igihugu.
Nyuma yo gufata uwo mujyi, indege zitagira abapilote (drone) zagabye igitero ku nyubako ya Leta mu mujyi wa El‑Obeid, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aho hantu mu kiganiro yahaye AFP.
“Ibisasu byari byinshi cyane”
Umujyi wa Dilling nawo warashweho umunsi wose n’ibisasu bya rutura ndetse n’ibitero bya drone. Amakuru yatanzwe n’abari aho, avuga ko abantu 28 bapfuye abandi 60 barakomereka, barimo abagore n’abana.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ibisasu byari byinshi cyane. Byatangiye kugwa kuva mu gitondo kandi inzu nyinshi zarasenyutse.”
Umunsi wari wabanje, ku wa Gatatu, nabwo habaye imirwano ikomeye. Igitero cyagabwe kuri Dilling cyahitanye abantu batanu gikomeretsa abandi barindwi, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi b’ibitaro, nubwo ibyo bitabashije kugenzurwa neza n’itangazamakuru.
Uwo munsi kandi, igitero cya drone cyahitanye 18 gikomeretsa 25 mu mujyi wa Al‑Mojlad, nk’uko umuganga w’ibitaro byaho yabivuze, ashinja ingabo za Leta kuba ari zo zagabye icyo gitero.
Uyu mujyi uri hafi ya Babanousa, aho ingabo za Leta zari zifite ibirindiro bikomeye mu karere, ariko bikaza gufatwa na RSF mu kwezi k’Ugushyingo gushize(2025).
Ku wa Gatatu, abarwanyi ba Rapid Support Force bashinje ingabo za Leta kurasa ku isoko ryo muri uwo mujyi, bavuga ko byahitanye abaturage benshi abandi bagakomereka.
Ku wa 1 Werurwe, Louise Brown, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, yasuye umujyi wa Dilling maze agaragaza impungenge zikomeye.
Yavuze ko imirwano ikomeye iri kubera muri uwo mujyi kandi ko abaturage benshi bafatiwe hagati y’intambara.
Intambara imaze imyaka ibiri
Kuva mu mezi menshi ashize, ingabo za Leta ziri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bya Rapid Support Force ku muhanda uhuza Khartoum n’Akarere ka Darfour mu Burengerazuba bw’igihugu.
Intambara yatangiye muri Mata, 2023 muri Sudani imaze guhitana ibihumbi byinshi by’abantu ndetse ituma abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyi ntambara yateje “ikibazo cy’ubutabazi gikomeye kurusha ibindi ku isi” kandi mu mezi ashize, imirwano yarushijeho gukara cyane bitewe n’ikoreshwa ryinshi rya drones muri iyo ntambara.









































































































































































