Perezida w’u Rwanda yavuze ko hari abantu n’ibihugu bashyiraho ibipimo byo gupima agaciro k’ibindi bihugu, agasanga ibyo bitari bikwiye.
Ashimangira ko u Rwanda rudakwiye gupimwa hashingiwe ku myumvire cyangwa inyungu z’abandi.
Ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu ijambo yababwiye kuri uyu wa 06, Werurwe, 2026, Perezida Kagame yagarutse ku myumvire ya bamwe y’uko igihugu kidafite umutungo kamere uhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga kidakwiye guhabwa umwanya ukomeye mu bindi.
Kagame yavuze ko hari abavuga ko u Rwanda rudafite umutungo isi ikeneye cyane nk’amabuye y’agaciro cyangwa amashyamba, bityo bakarufata nk’igihugu kitari mu bikwiye agaciro gakomeye.
Kuri we kandi ngo iyo myumvire si mishya, kuko hari n’igihe bamwe bagiye bavuga ko we ubwe atari “Umukirisitu uhagije”, cyangwa ko igihugu ayobora kitari “gikwiriye” ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Hari abavuga ko u Rwanda rudafite umutungo isi ikeneye nk’amabuye y’agaciro cyangwa amashyamba. Hari n’abigeze kuvuga ko ntari Umukirisitu uhamye. Ubu noneho bavuga ko igihugu cyanjye kitari gikwiriye. Ariko se kuva ryari ibyo biba ibipimo byo kumenya ukuri n’ikinyoma?”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abantu bashobora gutanga ibitekerezo nk’ibyo, u Rwanda rudakwiye kubishingiraho ngo rwumve ko rugomba kubaho ari uko rwemewe n’abandi.
Mu kugaragaza uko abona iyo myumvire, Kagame yavuze ko rimwe yigeze kubaza porogaramu zishingiye ku bwenge buhangano (AI) ibibazo bimwe, maze zimusubiza mu buryo bw’umugani.
Uyu mugani wavugaga ku mwami w’ishyamba w’intare yashakaga inyamaswa zo kurya, mu gihe impongo yari ihugiye mu kurisha ibyatsi itazi akaga kari kuyegera.
Hagati aho, akanyamasyo k’inararibonye kagashinjwa kurya imyaka y’umwami, nyamara uwo mwami azi neza ko yangirizwa n’abandi bari mu itsinda rye.
Uyu mugani, nk’uko Kagame yabisobanuye, werekana uko rimwe na rimwe hari abahabwa icyubahiro cyangwa bagashimirwa ibikorwa, mu gihe abandi bashinjwa amakosa batakoze.
Yavuze ko u Rwanda rushobora guhura n’ibihe nk’ibyo byo gushinjwa ibitari ngomba, ariko ko ruzakomeza kubyitwaramo rufite icyubahiro kandi rukora ibyarwo.
Ati “Aho turi niko hameze. Ariko tuzakomeza kwikorera umutwaro wacu kandi tubikore dufite icyubahiro.”
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere rushingiye ku nyungu z’abaturage barwo, aho gushingira ku myanzuro cyangwa ibipimo bishyirwaho n’abandi bashaka kurugenera uko rubaho.
















































































































































































