Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umwana W’Umunyarwanda Aranugwanugwa Kuzakinira Manchester United Y’Abato

Hari icyizere ko niyitwara neza azakinira Mancester United y'abato. Ifoto: UMUSEKE.RW

Umunyarwanda witwa Khalifan w’imyaka 17 ari mu Burayi aho azerekanira ko ashoboye hanyuma agashyirwa mu ikipe y’abato ya Manchester United.

Iyo kipe ikinwamo n’abatagerengeje imyaka 19 y’amavuko, bagatozwa kuzavamo abakinnyi beza ku rwego mpuzamahanga.

Kugira ngo ibye bigere kuri uru rwego, byatewe n’uko yatorejwe mu irerero ryitwa Inspire Star Academy Rwanda rifasha abato kumenya uko umupira w’amaguru ukinwa.

Si Khalifan wenyine wagiriwe ayo mahirwe kuko hari abana 14 bandi bahagurukanye nawe berekeza mu Budage ngo babanze bahageragerezwe mbere yo kureba ko bashoboye ubundi bagahabwa amakipe y’abato bazatorezwamo.

Abo bana barimo umunani b’Abanyarwanda, babiri bo muri Amerika, umwe wo muri Ethiopia, umunya Sudani umwe, umunya Eritrea n’undi w’Umurundi.

Khalfan w’imyaka 17, amazara umwaka umwe mu Budage niyuzuza imyaka 18 ahite ajya mu Bwongereza aho byitezwe ko azahita ajya mu kipe y’abato batarengeje imyaka 19 ya Manchester United.

Uyu mwana asanzwe akina asatira, akaba yaramaze igihe mu marerero nka Dream Team Academy, Umuri Foundation n’ahandi.

Se ni Umunyarwanda naho Nyina ni umunya Tanzania.

Irerero Inspire Star Academy Rwanda rifite abana 197 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kandi bitoza buri munsi nyuma y’amasomo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities