Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yabwiye abapolisi bagiye muri Repubulika ya Centrafrique ko imyitwarire iboneye ari yo ikwiriye kubaranga aho bari hose.
Abo bapolisi barajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ahitwa Bangassou muri kuriya gihugu.
Izi mpanuro yazibahereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Yabibukije ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema igihugu, abasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse banarusheho.
Yanabibukije ko ari ba Ambasaderi b’igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga aho bazaba bari hose kandi kugira ngo bazabishobore basabwa kuzakorera hamwe.

CP Sano abagezaho impanuro zizabaherekeza.









































































































































































