Donald Trump yasabye u Bwongereza n’ibindi bihugu kohereza ubwato bw’intambara mu bunigo bwa Hormuz kugira ngo bufashe kurinda inzira y’ingenzi ikoreshwa mu gutwara ibicuruzwa ivuye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yifuza ko u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani na Koreya y’Epfo na byo byohereza ubwo bwato, aho bivugwa ko ubwato bwinshi butwara peteroli bwagabweho ibitero kuva Amerika na Isiraheli batangira intambara na Irani mu byumweru bibiri bishize.
Mu gusubiza ibyo Trump yavuze, Minisiteri y’Ingabo w’u Bwongereza yavuze hari ibiganiro n’ibihugu by’incuti ku “buryo butandukanye bwo kurinda umutekano w’ubwato muri ako karere.”
Tehran (umurwa mukuru wa Irani) yavuze ko izakomeza gufunga uwo muyoboro wa Hormuz — inzira inyuramo peteroli nyinshi kurusha izindi ku isi, kuko hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi inyura muri uwo muyoboro.
Gufungwa kwawo, hamwe n’ibitero byagabwe ku mato n’ibikorwa remezo by’ingufu kuva intambara yatangira, byatumye ibiciro bya peteroli ku isi bizamuka cyane.
Kuwa Gatandatu, Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko “ibihugu byinshi” bizohereza ubwato bw’intambara bifatanyije na Amerika kugira ngo uwo muyoboro ukomeze kuba “ufunguye kandi utekanye.”
Yavuze ko “100% by’ubushobozi bwa gisirikare bwa Irani” bwamaze gusenywa, ariko ko ishobora gukomeza kohereza drone nke, kurasira ibisasu mu mazi cyangwa kurasa misile zifite intera nto muri uwo muyoboro.
Trump yagize ati: “Twizere ko u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Bwongereza n’ibindi bihugu bigerwaho n’iki kibazo bizohereza ubwato muri ako karere, kugira ngo umuyoboro wa Hormuz utazongera kuba ikibazo gitewe n’igihugu kimaze gutsindwa burundu.”
Yongeyeho ati: “Hagati aho, Amerika izakomeza gutera ibisasu ku nkengero z’inyanja no kurasa ubwato bwa Irani. Uko byagenda kose, vuba aha umuyoboro wa Hormuz uzaba UFUNGUYE, UTEKANYE kandi UFITIYE ABANTU AKAMARO!”
Trump yongeye gusubiramo ubu busabe mu butumwa yanditse nyuma kuri uwo munsi, busaba “ibihugu byose byakira peteroli inyura mu Muyoboro wa Hormuz,” gukorana nayo kandi ko Amerika izatanga inkunga nyinshi ku bazabyitabira.
Yanavuze ko ashobora kwibasira ibikorwa remezo bya peteroli bya Irani biri ku kirwa cya Kharg Island mu gihe ubuyobozi bwa Irani bwabangamira ubwato bushaka kunyura muri uwo muyoboro.
Yavuze ko Amerika yamaze gusenya ibirindiro bya gisirikare kuri icyo kirwa ku wa Gatanu, avuga byabaye bumwe mu buryo bwo kurasa bukomeye bwabayeho mu mateka y’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ingabo za Irani zo zavuze ko ibikorwa remezo bya peteroli n’ingufu by’ibigo bifatanya na Amerika bizahita bisenywa niba ibya peteroli bya Kharg Island byagabwaho ibitero.
Irani yakomeje kongera ibitero ku bikorwa by’ingufu mu karere ka Gulf, ibifata nk’uburyo bwo kwihimura ku bitero bya Amerika na Isiraheli.
Yaburiye ko ku wa Kane ko ubwato bwose butwara peteroli bugana muri Amerika, Isiraheli cyangwa ibihugu bibashyigikiye buzaraswab nta kabuza.
Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura ubucuruzi bwo mu nyanja (UKMTO) cyavuze ko kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare, ubwato 16 bwamaze kugabwaho ibitero mu bunigo bwa Hormuz no mu nkengero zabwo.
Kugeza ubu, n’ingabo zirwanira mu mazi za Amerika ntiziri guherekeza ubwo bwato peteroli muri uwo muyoboro ufunganye.
Ubutumwa bwa Trump bwaje nyuma y’icyumweru kimwe avuze ko “atitaye” ku by’uko hari abamufasha muri iyi ntambara.
Yavuze kandi ko Amerika itari ikeneye ko u Bwongereza bwohereza ubwato bunini bw’indege muri ako karere, anashinja Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer gushaka “kwinjira mu ntambara nyuma y’uko twebwe twamaze kuyitsinda.”
Trump yari yanamunenze mbere ko atagize uruhare mu bitero bya mbere kuri Irani kandi ko atahise yemera ko Amerika ikoresha ibirindiro by’u Bwongereza mu bitero byayo hamwe na Isiraheli.
Nyuma, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yemeye ibikorwa bya Amerika byo kwirwanaho byakorewe ku birindiro bya misile bya Irani, avuga ko Irani yari yatangiye kuba ikibazo ku mutekano w’u Bwongereza.






































































































































































