Jackson Kwizera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, atangaza ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zidashobora gukomeza akazi mu gihe inkunga zahabwa n’ubufatanye mpuzamahanga bukomeza kugabanyuka.
Ibi yabivuze ku wa 16 Werurwe 2026 mu butumwa bwashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (Ministry of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda), asobanura ko u Rwanda rutigeze rufata icyemezo cya nyuma cyo kuva muri ubu butumwa, ahubwo ko rwasabye ko uruhare rwarwo rwahabwa agaciro.
Ibiganiro kuri ubu butumwa byongeye kugaruka cyane nyuma y’uko ikinyamakuru Bloomberg gitangaje ko inkunga igera kuri miliyari 20 z’amayero yatangwaga n’European Union ishobora kurangira muri Gicurasi 2026, kandi ko nta gahunda iratangazwa yo kuyongera.
Nyuma y’aya makuru, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo hamwe na Minisitiri Nduhungirehe bavuze ko u Rwanda rumaze gushora imbaraga n’amafaranga menshi muri ubu butumwa, bityo rukaba rutakwemera ko ingabo zarwo zikomeza kunengwa cyangwa gufatirwa ibihano.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, mu rwego rwo gufasha kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna, ufitanye isano n’umutwe wa Islamic State.
Yagaragaje ko mu myaka ishize ingabo z’u Rwanda zafashije kugarura umutekano muri aka karere, bituma abaturage benshi basubira mu ngo zabo, amashuri akongera gufungura ndetse n’ishoramari ryari ryarahagaze rikongera gukorwa, cyane mu bijyanye na gaz.
Minisitiri yavuze ko u Rwanda rwatakaje abasirikare mu rugamba rwo kugarura umutekano, kandi ko amafaranga rwashoye muri ubu butumwa arenga cyane inkunga rwaterwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Nduhungirehe yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitazashobora gukomeza gukora aka kazi mu gihe zakomeza kunengwa cyangwa zigafatirwa ibihano n’amahanga.
Yasobanuye ko u Rwanda ruzakomeza ubutumwa mu gihe inkunga n’ubufatanye bw’ubumwe bw’uburayi bizakomeza, ariko inkunga ihagaze bishobora gutuma ruvana ingabo zarwo muri Mozambique, hagashakwa ibindi bihugu cyangwa izindi ngabo zasimbura uru ruhare.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, nyuma y’uko leta ya Mozambique isabye ubufasha bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije cyane ako karere kuva mu 2017.
Ku wa 13 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force) bwatangaje ko butegura gusimbuza abasirikare n’abapolisi bamaze igihe kirenga umwaka muri ubu butumwa bwo kugarura umutekano muri iyo ntara.









































































































































































