Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

42% By’Abatuye Isi Bafite Indwara Z’Amenyo

Umubyeyi asuzuma umwe mu bana ngo arebe uko amenyo ahagaze. Ifoto: UMUSEKE.RW

Hari ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima buvuga ko 42% by’abatuye isi bafite amenyi arwaye mu buryo runaka.

Abo barimo benshi bafite amenyo yacukuwe n’isukari bakiri bato kugeza n’ubu bakiyinywa, abandi amenyo yangizwa n’inzoga n’itabi cyangwa aravunika kubera impanuka cyangwa ubusinzi.

Mu gihe habura iminsi itatu ngo hizibizwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya izo ndwara, Abanyarwanda bangana na 33.1.% ntiboza amenyo yabo, ikintu kigira uruhare runini mu gutuma acukuka.

Abo kandi bafite guhera ku myaka 18 kuzamura, hakiyongeraho ko muri abo bose abagera kuri 38% ari abatuye mu cyaro.

Ikigo SOS Children Rwanda gikorera mu gice cy’ubuzima bita ‘Gikongoro’ kivuga ko ari ngombwa ko abantu batozwa kugana muganga w’amenyo.

Iki ni ikibazo kuko abagera kuri 57.1% mu baturage bose batajya bayasuzumisha.

Mu kurushaho guhangana n’iki Kibazo mu Rwanda by’umwihariko haherewe ku bato, Umuryango wita ku bana badafite kirengera SOS Rwanda ufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe watangije ibikorwa byo kugabanya kwandura indwara zo mu kanwa, haherewe ku bana.

Umuyobozi wawo  mu gice cya Gikongoro Edouard Byinshi, agaragaza ko bahisemo kwibanda mu bigo by’amashuri bagakora ubukangurambaga basobanurira abato uburyo bwo koza amenyo, akamaro kabyo no kubaha ibikoresho birimo uburoso n’umuti w’amenyo.

Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri barenga 1000 basuzumwe indwara zo mu kanwa, hatangwa udupfunyika tw’umuti woza amenyo turenga 2500 n’uburoso bukabakaba 4500.

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe zigaragaza ko indwara zo mu kanwa ziri mu 10 za mbere zibasira abaturage cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnes Uwamariya, yabwiye UMUSEKE ko bigaragara ko hari impinduka mu myumvire y’abaturage mu byo koza amenyo.

Ati: “Ariko wareba neza ku isuku yo mu kanwa ukabona ko batarasobanukirwa ku rwego rwukiye igomba kwitabwaho nk’uko bagirira isuku ibindi bice by’umubiri.”

Visi Meya Agnes Uwamariya yagaye ababyeyi bashobora kwitwaza inshingano nyinshi no kubura umwanya ugasanga ntibarebye niba abanyeshuri bagiye ku masomo bakarabye neza by’umwihariko bitaye ku isuku yo mu kanwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities