Lionel Jospin, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ku ruhande rw’abasosiyalisiti, agashyiraho gahunda y’amasaha 35 y’akazi ku cyumweru kandi akagira uruhare mu guhagarika igihano cy’urupfu, yapfuye.
Lionel Jospin, wari umuhanga mu bya politiki yanateje imbere politiki ya sosiyalisiti mu Bufaransa.
Ishyaka rya Sosiyalisiti yayoboye imyaka myinshi ni ryo ryamubitse kuri uyu wa mbere.
Urugendo rwe rwa politiki rwatangiye hagati mu myaka ya 1950 rukageza ku ntsinzi z’abaperezida babiri b’abasosiyalisiti mu Bufaransa, Jospin akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1997 kugeza mu 2002, kandi yiyamamarije umwanya wa Perezida inshuro ebyiri biranga.
Jospin yari azwiho kuvuga mu buryo butuje kandi yafatwaga nk’uhagarariye neza ibitekerezo by’abo ku ruhande rw’ibumoso mu Bufaransa.
Mu buzima bwe bwa politiki, yavuye ku bitekerezo bya Trotskyisme akiri muto, aza kwegera ibitekerezo biringaniye by’Ishyaka rya Sosiyalisiti, ryasubiwemo n’umunyapolitiki François Mitterrand nyuma y’imvururu z’abakozi n’abanyeshuri zo mu 1968.
Kugira ngo abigereho, byamusabye gukorana n’abakomunisiti b’Abafaransa, aho nyuma yaninjije muri Guverinoma ye.
Mu myaka itanu yamaze ari Minisitiri w’Intebe, ubwo yasangiraga ubutegetsi na Perezida wo ku ruhande rw’iburyo Jacques Chirac, Jospin yashyizeho gahunda y’amasaha 35 y’akazi ku cyumweru, agira uruhare mu gukuraho igihano cy’urupfu mu gihugu, anafasha mu gusimbuza ifaranga rya Franc risimburwa n’iryitwa Euro, bityo Bufaransa bwinjira mu bihugu bikoresha Euro gutyo.
Lionel Jospin yavutse ku itariki ya 12 Nyakanga 1937, avukira i Meudon hafi ya Paris.
Se yari umwarimu w’umuporotesitanti kandi akaba n’umusosiyalisiti, wayoboraga ishuri ry’abana bafite ibibazo byihariye.
Ababyeyi be bamwigishije kumva ingaruka z’ubukene n’akarengane, ndetse bamutera n’icyifuzo cyo guhindura ibintu nk’uko yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru Pierre Favier na Patrick Rotman mu mwaka wa 2010, cyasohotse mu gitabo cyitwa “Lionel Raconte Jospin.”
Yari umunyeshuri w’umuhanga cyane muri Institut d’Études Politiques i Paris, nyuma arangiza no muri École Nationale d’Administration, maze yinjira muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Ibitekerezo bye bya politiki byakomejwe cyane n’intambara ya Algérie yo kwigenga ku Bufaransa, ndetse n’ihohoterwa ryakorwaga n’ingabo z’Abafaransa, ibintu byamaganywaga cyane n’amashyirahamwe y’abanyeshuri i Paris, na we yari arimo.
Ubwo ishyaka rya sosiyalisiti ryashingwaga mu 1969, Jospin yahise aryinjiramo vuba.












































































































































































