Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Umusaza W’Imyaka 72 Akurikiranyweho Amarozi

Mu Mudugudu wa Gikangaga, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke hari umuturage witwa Salomon Butera w’imyaka 72 yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoka y’impiri n’akanyamaswa kameze nk’isiha, byombi byapfuye.

Bamwe mu bamushinja harimo abana be, akaba yanafatanywe amacupa 33 y’imiti ya gakondo irimo uwitwa Shubiri akavuga ko uvura inzoka zo mu nda.

Umukuru w’Umudugudu wa Gikangaga, Nzabarankize Protais yatangarije Imvaho Nshya ko uwo musaza yatandukanye n’umugore we mukuru babyaranye abana batandatu mu mwaka wa 1993, agashaka undi wo mu Bugarama.

Muwa 2018 ni bwo yagarukiye umugore we mukuru, aza avuga ko ari umuvuzi gakondo, wanabiherewe icyangombwa n’Akarere ka Rusizi.

Uyu muyobozi avuga ko hashize igihe gito uyu musaza agarutse, uwo mugore yari yarataye yafashwe n’indwara y’amayobera yo guhinamirana ingingo hafi ya zose z’umubiri, ntagende, agahora avugishwa.

Bamuvuje mu bitaro byose uko bashoboye birananirana, barambiwe bamuzana mu rugo byo gutegereza urupfu, ariko n’ubu ntarapfa ahubwo ahubwo yirirwa aryamye, kweguka ni ukumwegura.

Aho arembeye, abana be bavuga ko bamubonanaga ibintu bitaga amarozi, we akavuga ko ubwo yashakaga undi mugore i Rusizi, yanabaye umuvuzi gakondo, ko atari umurozi ahubwo ari umuvuzi.

Wa muyobozi ati: “Byakomeje guhora mu matamatama ariko noneho bisambuka byose ubwo umwe mu bakobwa be babana yinjiraga mu gikoni yareba hejuru ku gatara banikaho inkwi ngo zumishwe n’umuriro (abandi bita urusenge), akabona inzoka y’impiri n’igisa n’isiha bigaragara ko byishwe vuba bihamanitse, yabaza se akamubwira ko ari kubyumisha, ngo iyo nzoka ni uwo agiye kuyishyira.”

Umukobwa akibibona yahise avuza induru abantu barahurura, babona ibyo bisimba Se yahashyize, ahamagara Umukuru w’Umudugudu, atanga amakuru yatumye umusaza atabwa muri yombi.

Undi muturage w’uyu Mudugudu wa Gikangaga, yagize ati: “Nk’abaturage ibi bintu byaduteye ubwoba cyane, turifuza kumenyeshwa ibyo ari byo urujijo rukavaho.”

Asaba ko iyo nzoka n’ako gasimba nabyo agomba gusobanura uko byageze iwe n’icyo yateganyaga kuzabimaza mu by’ukuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse avuga ko nyuma y’ayo makuru uyu musaza yahise atabwa muri yombi.

Ati: “Dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage b’Umudugudu wa Gikangaga, Akagari ka Gasovu, twafashe uwitwa Butera Salomon w’imyaka 72, ukekwaho icyaha cyo gukoresha ibikangisho akoresheje ibimenyetso kuko twamusanganye mu nzu inzoka y’impiri yapfuye ayumisha, n’akandi kanyamaswa tutamenye neza kajya kumera nk’isiha na ko yarakumishije.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru, ntibanashake guhita bihanira uyu bitaga umurozi.

Hagenimana yabashishikarije gukomeza kuyatanga no mu bindi babona byabahungabanyiriza umutekano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities