Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasabye Abanyarwanda bose kuzirikana ko ikiri kubaho muri iki gihe ari intangiriro y’izamuka ry’ibiciro.
Bityo rero, asaba abantu batega ibinyabiziga gukora ingendo ‘za ngombwa’ hagamijwe gufasha igihugu kugabanya amafaranga yagendaga gitumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli.
Sebahizi avuga ko ingamba igihugu cyafashe zikomeye kandi zigamije ko kitazazahazwa n’ibura rw’ibikomoka kuri petelori riri kwigaragaza ku isi mu rwego rukomeye.
Muri zo, harimo kugabanya umuvuduko w’ibyo Abanyarwanda batumiza hanze hakongerwa ibikorerwa mu gihugu.
Minisitiri Prudence Sebahizi ati: “Abakora ingendo tugomba kuzigabanya. Dukore ingendo zijyanye n’ubushobozi bwacu, abagura amatike y’indege naho ni uko bazasanga yahenze […] Gukora ingendo ziri ngombwa biratureba twese nk’Abanyarwanda.”
Yaboneyeho gutanga umuburo w’uko izamuka ry’ibiciro riri mu ntangiriro kandi ritareba gusa ibikomoka kuri peteroli.
Ati: “Ntibirangirira kuri peteroli gusa, kuko ibiciro by’ingendo byazamutse, ibiciro bya gaze byazamutse kimwe n’iby’ibiribwa, iby’ibikoresho byo kubaka byazamutse. Ikiri gutera izamuka ry’ibiciro ni uko iyo peteroli izamutse, ibijyanye n’ubwikorezi byose bigirwaho ingaruka, imodoka zitwara abagenzi, ibigenda muri ibyo binyabiziga bikazamuka.”
Avuga ko ibiciro bizazamuka ndetse bizakomeza kuzamuka kuko ibiri kugaragara muri iki gihe ari intangiriro kandi ngo ntawe uzi iherezo ry’intambara yatumye ibyo byose biba.
Ati: “Turaburira Abanyarwanda. Ni intangiriro ry’izamuka ry’ibiciro ntabwo ari iherezo, ingamba turi kuvuga uyu munsi tugomba kuzigira izacu.
Mu kugabanya ibikomoka kuri petelori, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda avuga ibi byashoboka Abanyarwanda bagabanyije ikigero cy’ibikomoka kuri petelori bakoresha ku munsi ho 50%, ufite imodoka mu rugo ariko ashobora kugenda muri bisi akabikora, abafite imodoka ebyiri mu rugo ariko bashobora kugenda muri imwe nabo bakabikora.
Ibyo byatuma ingano y’ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze iba nto, hanyuma amafaranga agashyirwa mu guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.
Bimwe mu bicuruzwa bigomba kuzahenda kuko Abanyarwanda babikenera cyane ni umuceri, isukari bityo MINICOM ikavuga ko hagomba kurebwa ibyabisimbura hakazibwa icyuho.
Asaba abantu kureba uko bagabanya ubwinshi bw’ibyo bintu nkenerwa cyane cyane ko imbere mu gihugu bitahaboneka ku kigero kinini.
Minisitiri Sebahizi agira abantu inama yo kureba ibintu umuntu akoresha bikorerwa mu mahanga ibyo yabisimbuza ibikorerwa mu Rwanda.


















































































































































































