Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

RSSB Tigers BBC Igeze Ku Mukino Wa Nyuma Wa BAL

Abakinnyi ba RSSB baraye bityaye neza imbere ya Perezida Kagame.

RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma (Final) nyuma yo gutsinda Ah Ahly yo mugihugu cya Misiri amaonta 106-97.

Ni ubwa mbere mu mateka y’uyu mukino ikipe yo mu Rwanda igera ku mukino wa nyuma, bikaba n’amateka yanditswe n’iyi kipe kuko ari ubwa mbere yitabiriye BAL kuko iyari bubikore yabikumiriwemo.

RSSB yabaye ikipe ya gatatu mu Rwanda yari igeze muri kimwe cya kabiri nyuma ya Patriots BBC, yabigezeho mu irushanwa rya mbere rya BAL ryabereye i Kigali mu 2021, na APR BBC yabikoze muwa 2025 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Agace ka mbere kahuje amakipe yaraye akinnye haranzwe n’ishyaka kuri buri ruhande, biza kurangira anganyije amanota 24-24.

Muri aka gace, umukinnyi Zachary Matthew Loftonwa wa Al Ahly’s niwe wari uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi kuko yari amaze gutsinda amanota 10 wenyine akurikiwe na Leonard Craig wa RSSB  Tigers BBC we wari umaze gutsinda amanota arindwi.

Mu gace ka kabiri nta tandukaniro rinini ryari rihari kuko wabonaga ko amanota yari yegeranye amakipe adasigana cyane, ndetse ako gace karangiye anganya amanota 26 kuri 26 n’igiteranyo cy’amanota 60 kuri 50 maze amakipe yombi ahita ajya kuruhuka.

Leonard Craig Randall wa RSSB-Tigers, niwe wari imbere mu bamaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze kuzuza amanota 18 mu gihe Kevin Marquis Murphy wa Al Ahly’s we yari amaze gutsinda amanota 16.

Agace ka gatatu, karanzwe n’amakosa menshi ku ikipe ya Al Ahly biha RSSB-Tigers amahirwe maze ishyira igitutu kuri Al Ahly.

Byarangiye nako igatsinze ku manota 30 kuri 26 ya Al Ahly aha noneho ikipe ya Tigers ikomeza kuyobora umukino mu buryo bugaragara.

Muri aka gace, umukinnyi Zachary Matthew Lofton wa Al Ahly niwe wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze gutsinda amanota 28 wenyine.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, karanzwe n’umurindi w’abafana bari bakubise BK Arena buzuye bashyigikiye ikipe ya RSSB-Tigers.

Aka gace n’ubundi byaje kurangira gahiriye ikipe ya Tigers maze ikegukana ku manota 26 kuri 20 ya Al Ahly binatuma umukino urangira ari igiteranyo cy’amanota 106-97.

Ikipe ya RSSB Tigers, izahura n’izarokoka hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na Al Ahly Benghazi yo muri Libya aho umukino wabo bombi uteganyijwe kuri uyu wa kane taliki ya 28 Gicurasi muri BK ARENA.

Incamake ku makipe azahangana na RSSB Tigers BBC

Petro de Luanda ni imwe mu makipe akomeye cyane muri Angola no muri Afurika, cyane cyane mu mukino wa Basketball n’umupira w’amaguru.

Ikipe yashinzwe mu 1980 kandi ishyigikiwe na sosiyete y’ibikomoka kuri peteroli ya Angola yitwa Sonangol.

Muri Basketball, ni imwe mu makipe akomeye cyane muri Afurika.

Yageze kure cyane muri Basketball Africa League (BAL). Ifite abafana benshi n’inyubako nziza z’imikino.

Mu rwego rw’imikinire n’imiyoborere, Petro de Luanda ikunze kugereranywa n’amakipe akomeye yo muri Afurika kubera amafaranga menshi ayitera inkunga, abakinnyi b’abanyamahanga bafite urwego rwo hejuru n’uburambe mu marushanwa mpuzamahanga.

Al Ahly Benghazi nayo n’imwe mu makipe akomeye kandi azwi cyane muri Libya, cyane cyane muri Basketball.

Yashinzwe mu 1950 mu mujyi wa Benghazi muri Libya, kandi ifite abafana benshi cyane muri icyo gihugu.

Ikipe yayo iri mu zikomeye muri Libya no muri Afurika y’Amajyaruguru. Yitabiriye amarushanwa ya Basketball Africa League (BAL) ndetse ikagenda igaragaza urwego rwiza.

Al Ahly Benghazi ikunze kurangwa n’abafana bafite ishyaka rikomeye, uburambe mu marushanwa, imikinire yihuta kandi ifite imbaraga.

Nubwo itaragera ku rwego rw’amakipe akomeye cyane muri Afurika nka Al Ahly SC yo muri Misiri cyangwa Petro de Luanda, ni ikipe yubashywe cyane muri Afurika y’Amajyaruguru kandi ishobora gutungura amakipe akomeye akayatsinda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities