Panorama
Mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Cyahinda, Akagari ka Rutobwe, Umudugudu wa Rubona, haravugwa inkuru y’abaturage 17 bajyanywe kwa muganga nyuma y’uko banyoye ubushera bukabagiraho ingaruka. Bamwe bashoboye koroherwa barataha ariko abandi bakaba bakiriyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Nkurunziza Aphrodis, yabwiye Ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru, ko abo baturage basangiye ubushera ku muturanyi wabo, nyuma bubagiraho ingaruka batangira kuruka. Bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima bane muri bo bahita boroherwa abandi 13 bakomeza kwitabwaho n’abaganga.
Agira ati “Mu banyoye ubwo bushera kandi harimo na nyirabwo bararembye kandi baracisha hasi no hejuru”.
Iyi nkuru yo mu karere ka Nyaruguru, ije ikurikira iyo mu karere ka Ngoma aho abaturage bahuye n’ibibazo nyuma yo kunywa umutobe.



















































































































































































