Kaminuza y’u Rwanda (UR) yegukanye igihembo cya miliyoni eshatu z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari enye z’Amafaranga y’u Rwanda), nyuma yo gushyirwa mu mashuri makuru na za kaminuza eshanu zagaragaje uruhare rudasanzwe mu guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika.
Ibi bihembo bya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize byatangiwe mu muhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026, bikaba byateguwe n’Imbuto Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ni ku nshuro ya mbere bitanzwe, bikazajya bihabwa buri mwaka ibigo by’indashyikirwa mu burezi.
UR yatoranyijwe kubera umusanzu wayo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, aho imaze guhugura abarenga ibihumbi 26 bakora mu rwego rw’ubuvuzi. Inkunga yahawe izafasha gukomeza gahunda zigamije kongerera urubyiruko rwa Afurika amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme n’ubushobozi bwo guhanga umurimo.
Mu zindi kaminuza zashyizwe mu cyiciro cy’indashyikirwa harimo Addis Ababa University yo muri Ethiopia, International Institute for Water and Environmental Engineering yo muri Burkina Faso, Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo muri Ghana na Muni University yo muri Uganda.
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yavuze ko ibi bihembo bigamije gushimangira uruhare rw’amashuri makuru mu guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere umugabane wa Afurika.
Ati: “Mu myaka 20 ishize, twiboneye uburyo amashuri makuru yo muri Afurika yongeye gutekereza ku musanzu uburezi bushobora gutanga. Turimo gushyigikira ubudasa n’ubushobozi bwubakiwe muri Afurika binyuze mu ishoramari rizamara imyaka 10, kugira ngo za kaminuza zo hirya no hino ku mugabane zibe imbarutso y’amahirwe kuri miliyoni z’urubyiruko.”
Na Dr. John Nkengasong, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda z’Amashuri Makuru muri Mastercard Foundation, yavuze ko igihe kigeze ngo za kaminuza zirusheho kuba ibigo bitegura urubyiruko guhangana n’isoko ry’umurimo.
Ati: “Iki ni igihe cyo kongera gutekereza ku ruhare amashuri makuru na za kaminuza bigira mu guteza imbere ubushobozi bw’umuntu ku giti cye, bitari ukuba aho kwigira gusa, ahubwo nk’inzira ibageza ku mirimo n’amahirwe y’akazi.”
Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu igizwe n’amakoleji arindwi n’amashami yigisha 13, ikaba ifite abanyeshuri bagera hafi ku bihumbi 33, barimo abasaga 600 baturuka mu bihugu bitandukanye. Igihembo yahawe kigaragaza uburyo ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi, haba mu Rwanda no ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Inyubako y’isomero rya Kaminuza nkuru y’u Rwanda























































































































































































