Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Minisitiri Ndabamenye yasabye ko amasomo yavanywe mu imurikabikorwa ahinduka ibikorwa bizamura umusaruro w’ubuhinzi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye abahinzi, aborozi n’abafatanyabikorwa b’urwego rw’ubuhinzi gushyira mu bikorwa ubumenyi n’udushya byagaragariye mu Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, agaragaza ko ari imwe mu nzira zizafasha igihugu kongera umusaruro no kugera ku mutekano w’ibiribwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, ubwo yasozaga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 19 ryari rimaze iminsi icumi ribera i Kigali, kuva ku wa 22 Nyakanga 2026. Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa yari igira iti: “Twihutishe ivugururwa ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibishya ndetse n’ubufatanye.”

Mu ijambo rye, Minisitiri Ndabamenye yavuze ko yanyuzwe n’urwego rw’udushya twamuritswe, agaragaza ko ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’ishoramari bikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuhinzi n’ubworozi no kongera umusaruro.

Yagize ati “Nabonye ibikorwa byinshi byiza haba mu bushakashatsi, haba mu guhanga ibishya, haba mu bijyanye n’inyongeramusaruro, ikoreshwa ry’amamashini mu buhinzi n’ubworozi, ibyo gutunganya umusaruro ubikomokaho, ikoranabuhanga mu bworozi, ibikorwa by’urubyiruko n’abagore, ndetse n’ishoramari mu buhinzi.”

Yanibukije abitabiriye iri murikabikorwa ko umusaruro waryo utazagarukira ku byo bamuritse, ahubwo uzagaragarira mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyungukiyemo, cyane cyane mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A giteganyijwe gutangira muri Nzeri.

Ati “Umusaruro w’iri murikabikorwa uzapimirwa mu muvuduko w’ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi bijyana n’izamuka ry’umusaruro ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Yakomeje asaba abahinzi, aborozi n’abafatanyabikorwa kudapfusha ubusa amahirwe yatangiwe muri iri murikabikorwa, ashimangira ko guhanga ibishya no gukorana ari byo bizihutisha iterambere ry’uru rwego.

Yagize ati “Ndabasaba kudapfusha ubusa amahirwe atangwa n’iri murikabikabikorwa mu gufasha kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Mbifurije ubuzima bwiza n’iterambere, harakabaho ibiryo mu Rwanda.”

Iri murikabikorwa ryahuje abarenga 600 barimo abahinzi, aborozi, abashakashatsi, ibigo bya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye, ryabaye urubuga rwo gusangira ibisubizo ku bibazo bikibangamiye iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, no kumurika ikoranabuhanga rishya rifasha kongera umusaruro.

Abateguye iri murikabikorwa bagaragaje ko ryanditse amateka mashya mu bwitabire, kuko umubare w’abamurika ibikorwa wiyongereye ugera kuri 670 muri uyu mwaka, uvuye kuri 500 mu 2025, nyuma yo kuzamuka buhoro buhoro mu myaka yabanje.

Mu gusoza iri murikabikorwa kandi, bamwe mu bamuritse ibikorwa by’indashyikirwa bahawe ibihembo mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibishya no guteza imbere ikoranabuhanga rifasha kongera umusaruro.

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukomeje kuba inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda, aho rutanga hafi 19% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), mu gihe rugemurira kandi inganda zirenga 70% by’ibikoresho fatizo zikenera mu musaruro wazo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities