Abanyarwanda 406 bari bamaze imyaka itandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bageze mu Rwanda, nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubira mu gihugu cyabo.
Aba batahutse bavuga ko igihe kinini batatashye bitewe n’amakuru babwirwaga n’abantu bo mu bice bari batuyemo, ababwiraga ko mu Rwanda nta mutekano uhari kandi ko umuntu uhageze ashobora kwicwa.
Abagarutse ni abagabo 33, abagore 97 n’abana 276, bakomoka mu miryango 125. Bakiriwe ku mupaka wa La Coloniche mu Karere ka Rubavu, nyuma bahita bajyanwa muri Transit Center ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho baherewe ubufasha bw’ibanze.
Mu batahutse harimo Twubahane Phenias w’imyaka 43, wavukiye mu cyahoze ari Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi. Yari amaze imyaka myinshi atuye mu gace ka Masisi muri RDC.
Twubahane avuga ko kimwe mu byatumaga adasubira mu Rwanda ari amakuru yabwirwaga n’abantu bo mu gace yari atuyemo, bamubwiraga ko igihugu kidatekanye ndetse ko uzagaruka ashobora kwicwa.
Yagize ati: “Batubwiraga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ko umuntu uhageze ahita yicwa. Ibyo byatumye ntaha nyuma y’imyaka myinshi.”
Uyu mugabo avuga ko ubwo yafataga icyemezo cyo gutaha, yasize muri RDC umugore we utwite n’abana babiri. Avuga ko namara kubona ibyangombwa bikenewe azagerageza kubazengurutsaho kugira ngo bongere babane mu Rwanda.
Mu bindi byatumaga bamwe batinya gutaha harimo n’ubutumwa bavuga ko bahabwaga n’umutwe wa FDLR.
Twubahane yagize ati: “FDLR yatubwiraga ko nidutaha izaducyura”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko hakiri Abanyarwanda bari mu Burasirazuba bwa RDC badashobora gutaha kubera imbogamizi bashyirwaho n’imitwe ibafashe bugwate.
Yasabye abamaze kugera mu Rwanda kugira uruhare mu kugeza ku bandi amakuru y’ukuri, kugira ngo na bo babashe gufata icyemezo cyo gutaha.
Ati: “Mwinjiye mu gihugu cyiza cy’isezerano ryanyu. Mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo, bazane abana bige.”
Mulindwa yavuze ko kuba Abanyarwanda bamara imyaka myinshi mu buhungiro ari ikibazo gikomeye, ariko ashimangira ko abamaze gutaha batazatereranwa, ahubwo bazafashwa kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.
Yashimiye abatahutse kuba barashoboye gutsinda ubwoba n’amakuru batari bafiteho gihamya, bagahitamo gusubira mu gihugu cyabo.
Nyuma yo kwakirwa muri Transit Center ya Nyarushishi, abatahuka bahabwa ubufasha bw’ibanze bubafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda no kongera kwinjira mu buzima busanzwe.
Umuntu ufite imyaka 18 kuzamura ahabwa amafaranga y’ibanze angana n’amadolari 188, mu gihe abatarengeje imyaka 18 bahabwa amadolari 113.
Buri muntu kandi ahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 45,000.
Aba Banyarwanda 406 ni abandi biyongera ku bakomeje gusubira mu Rwanda bavuye muri RDC, aho inzego zibishinzwe zikomeza kubakira no kubafasha kongera gutangira ubuzima mu gihugu cyabo.

















































































































































































