Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umubare w’abagore babyara babazwe mu Rwanda wakomeje kwiyongera, ukagera kuri 24% mu 2025, bivuze ko hafi umubyeyi umwe muri bane yabyaye hifashishijwe kubagwa.
Ibi bigaragara mu byavuye mu Bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7), bugaragaza impinduka zagiye zigaragara mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi.
NISR igaragaza ko mu 2025 abagore 24% babyaye babazwe, mu gihe mu 2005, ubwo hakozwe ubushakashatsi bwa DHS3, ababyaye babazwe bari 3% gusa.
Ugereranyije n’imyaka yakurikiyeho, iki gipimo cyagiye cyiyongera. Ibi bishobora kuba bifitanye isano n’iterambere ryagaragaye muri serivisi z’ubuzima, harimo ubushobozi bwo kubona no gukoresha serivisi z’ubuvuzi mu gihe cyo kubyara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko iyo igipimo cy’ababyara babazwe kirenze 10%, nta gihamya y’uko kongera icyo gipimo bifasha kurushaho kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa iz’abana bapfa bavuka.
Kubagwa k’umubyeyi mu gihe cyo kubyara bikorwa iyo abaganga babona ko ari ngombwa kugira ngo barinde ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.
Muri rusange, kubaga umubyeyi bishobora gukorwa mu gihe kubyara bisanzwe bishobora guteza ikibazo gikomeye ku buzima bw’umubyeyi cyangwa umwana, bityo icyemezo kikaba gishingira ku isuzuma n’inama z’abaganga.
Kuba igipimo cy’ababyara babazwe mu Rwanda kigeze kuri 24% mu 2025 bigaragaza impinduka ikomeye ugereranyije n’imyaka 20 ishize, aho icyo gipimo cyari hasi cyane.

















































































































































































