Panorama
Agahenge mu mirwano ihi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel bihanganye na Iran ntigatera kabiri batongeye gusekurana. Amakuru agaragaza ko byongeye kugabanaho ibitero bikomeye nyuma y’igihe cyari gishize nta mirwano ikomeye ibaye hagati y’ibi bihugu. Ingabo za Amerika zatangaje ko zashenye ibikorwaremezo bya gisirikare bya Iran, ariko Iran na yo ivuga ko yabisubije.
Ibi byatumye umwuka w’intambara wongera gukara, mu gihe impande zombi zikomeje guhangana ku bikorwa bya gisirikare n’umutekano w’umuhora wa Hormuz.
Nk’uko Ibiro by’itaramakuru by’Abongereza Reuters ndetse na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa –RFI dukesha iyi nkuru babitangaza, ku wa Kabiri, tariki ya 01 Nzeri 2026, nibwo igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, birimo uburyo bwo kurinda ikirere, ibyuma bya Radar, ibikoresho byo mu nyanja, ibikorwaremezo byo gushyira mine mu mazi n’ibikoresho by’itumanaho.
Iran na yo itangaza ko yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordaniya na Iraq, mu gihe ibitangazamakuru byo muri Iran byo bitangaza ko ibitero byageze no muri Bahrain.
Jordaniya ivuga ko uburyo bwayo bwo kurinda ikirere bwahagaritse ibisasu byo mu bwoko bwa misile 10 muri 13 byinjiye mu kirere cyayo, na ho Bahrain ivuga ko yahagaritse indege zitagira abapilote (Drones) za Iran, ariko ntibatangaza umubare.
Ingabo zidasanzwe za Iran zitangaza ko ibitero byabo byahitanye abasirikare ba Amerika muri Jordaniya, ariko abayobozi babiri ba Amerika babwiye Reuters ko, hashingiwe ku isuzuma ry’ibanze, nta musirikare w’Umunyamerika wabiguyemo.
Iyi mirwano ni yo ikomeye ibaye kuva muri Nyakanga, nyuma y’igihe impande zombi zari zarahagaritse ibitero, ariko ibiganiro byo guhagarika intambara na byo ntibirasubukurwa.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko igihugu cye ubu gifite ububasha hafi ya bwose mu kugenzura umuhora wa Hormuz. Ashimangira ko ubukungu bwa Iran buri gusenyuka.
Iran na yo yihanangirije Amerika n’ibihugu biyifasha ko nibakomeza ibikorwa bya gisirikare, izabasubiza mu buryo bukomeye kandi bwagutse. -Gusa uyu muburo si ubwa mbere utanzwe.
Iran itangaza kandi ko igitero cyabereye hafi ya Sirik, mu gace ko ku nkombe z’umuhora wa Hormuz, cyahitanye abantu batanu bari mu bukwe, abandi 50 barakomereka.
Umuryango utabara imbabare muri Iran, Iran Red Crescent, uvuga ko umwana w’imyaka ine ari mu bishwe n’ibitero bya Amerika, mu gihe igitangazamakuru cya leta ya Iran gitangaza ko abakomeretse bashobora kuba bagera kuri 68.
Abayobozi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika ntibaragira icyo batangaza kuri icyo gitero, gusa Iran ishinja Amerika kugaba icyo gitero, ivuga ko kizagira ingaruka ku buryo kizasubizwamo.















































































































































































