Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026, saa 14:00 z’amanywa.
NESA yabitangaje mu itangazo rigenewe abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi, ryatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026.
Ikigo cyamenyesheje abategereje ayo manota ko umuhango wo kuyatangaza uzatambutswa kuri YouTube ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ndetse no kuri YouTube ya NESA, bityo ababyifuza bakazawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.
NESA kandi yibukije abanyeshuri basubiyemo ibizamini bisoza amashuri abanza ko amanota yabo bazatangira kuyabona kuri SDMS banyuze ku rubuga rwayo, guhera ku wa 11 Nzeri 2026. 















































































































































































