Umusore witwa Audilo ukomoka mu Karere ka Rulindo avuga ko kwishora mu kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe no ku mibereho ye. Ashimira Leta yafashe icyemezo cyo guca inzoga z’ibyuma, kandi ikaba ihangana no guca burundu ibiyobyabwenge.
Urugendo rw’ubuzima bwe ni rurerure. Audilo avuga ko yatakaje ababyeyi be bombi afite imyaka itanu, nyuma y’uko bari bamaze kurwara Sida. Nyuma y’urupfu rwabo, yagiye kubana na Nyirakuru, ari na we wamufashije gukomeza amashuri.
N’ubwo yakuriye mu muryango utifashije, Audilo avuga ko yize neza kugeza arangije amashuri yisumbuye. Nyuma yaje kwiga muri Kaminuza ya Mount Kigali, ariko muri icyo gihe atangira kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge, birimo urumogi.
Nyuma y’urupfu rwa nyirakuru, ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi. Audilo yavuye mu rugo atangira kubaho mu buzima bwo ku muhanda, aho abamuzi bavuga ko yamaze igihe azwi cyane mu gace ka Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Indwara zakurikiyeho
Abantu bamuzi hafi babwiye Urugendo TV dukesha iyi nkuru, ko kuva mu 2019 yatangiye kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima, nyuma y’imyaka yari amaze mu ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Bavuga ko yaje kurwara igituntu n’ibindi bibazo byibasira ibihaha, ndetse ubu akaba afite na Diyabete. Hari n’amakuru avuga ko yaje kugira Kanseri y’ibihaha.
Audilo asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangiza ubuzima. Ashimira kandi Leta y’u Rwanda ku ngamba yafashe zo kurwanya inzoga z’inkorano zizwi nk’ibyuma.
Agira ati: “Nshimira Leta yafashe icyemezo cyo guca izi nzoga z’ibyuma, na zo ziri muzangije ubuzima bwanjye kuko n’ubu sindeba neza. Ndasaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bishobora kurwangiza byose.”
Rwanda ikomeje kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Inkuru ya Audilo ibaye mu gihe inzego z’u Rwanda zikomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’izitujuje ubuziranenge, ndetse no gukangurira abaturage kugabanya inzoga.
Muri Nyakanga 2026, Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa “SI ZO ZAWE, ZANGE”, bugamije kurwanya inzoga zitemewe cyangwa zikorerwa mu buryo butujuje ubuziranenge. Iyi gahunda kandi ijyana n’ubukangurambaga bwa TUNYWE LESS, bugamije kugabanya ikoreshwa ry’inzoga.
Polisi ivuga ko inzoga zituzuje cyangwa izongerwamo ibintu bishobora kwangiza ubuzima zishobora gutera uburwayi bukomeye, harimo ubuhumyi, kwangirika kw’imyanya y’umubiri ndetse n’urupfu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 44 bapfuye hagati ya Mutarama na Kamena 2026 nyuma yo kunywa ibinyobwa byongerwamo ibintu by’uburozi.
Muri Kanama 2026, Polisi yakomeje ibikorwa byo gukura mu baturage inzoga zitemewe, inasaba abazifite kuzishyikiriza inzego kugira ngo zimenwe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa, Rwanda FDA, na yo yashyizeho amabwiriza mashya agenga ibinyobwa bisembuye, yasohotse muri Kamena 2026. Muri izo ngamba harimo guhagarika ubucuruzi bwa zimwe mu nzoga, zizwi nk’ibyuma, no gufunga inganda zizikora.
Mu Karere ka Rulindo, ari na ho Audilo akomoka, muri Kanama 2026 hamenwe litiro zirenga 22,000 z’ibinyobwa bituzuje ubuziranenge.
Ubuzima bwa Audilo bugaragaza uburyo ikoreshwa rikabije ry’inzoga n’ibiyobyabwenge rishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mibereho y’umuntu, cyane cyane iyo rimaze guhinduka umuco wa buri munsi.
Uyu musore asaba urubyiruko kwitondera ibyemezo bafata, kumva ubutumwa bw’inzego z’igihugu no kwirinda inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, kugira ngo barinde ubuzima bwabo kandi bubake ejo hazaza heza.


















































































































































































