Inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage zirasabwa kurushaho gukorera hamwe mu kurinda abana imirimo ivunanye no kubafasha gusubira mu mashuri, aho gukora imirimo ishobora guhungabanya ubuzima n’ahazaza habo.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2026, mu biganiro bihuriweho by’ubuvugizi byateguwe na Sendika y’Abakozi Baharanira Uburenganzira bwa Muntu (STRADH), binyuze muri gahunda ya TWIYUBAKIRE Program, iterwa inkunga na Foreign, Commonwealth and Development Office (FCDO) ku bufatanye na Trocaire Rwanda.
Mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Dusabimana Telesphore, yavuze ko kuba muri ako gace hari ibirombe by’amabuye y’agaciro biri mu mpamvu zituma bamwe mu bana bajya muri iyo mirimo bashaka amafaranga.
Ati “Iyi mirimo ikoreshwa abana ibangiza mu buryo bw’umubiri no mu mutwe. Ubu ni ugufatanya, duhereye mu Isibo, twigisha imiryango n’abana ubwabo kugira ngo tubakure muri ibyo bidafite inyungu z’ejo hazaza.”
Ku ruhande rwa STRADH, Umuyobozi wayo Bizimana Alphonse yavuze ko kuva mu 2011, iyi sendika imaze gufasha abana barenga 940 kuva mu mirimo ivunanye, irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imirimo yo mu ngo, kuragira amatungo n’ubwubatsi.
Yavuze ko abo bana batari bafashijwe gusa kuva muri iyo mirimo, ahubwo ko bamwe bahawe amahirwe yo kwiga imyuga ndetse bagahabwa n’ibikoresho bibafasha gutangira ibikorwa bibinjiriza amafaranga.
Bizimana kandi yagaragaje ko imyumvire iri muri imwe mu miryango ikomeje kugira uruhare mu gutuma abana bajya mu mirimo ivunanye, cyane cyane igihe ababyeyi babona ko abana bagomba gukora imirimo nk’iyo bakora.
Ati “Ikintu twabonye kibatera kujya mu mirimo ivunanye ni imyumvire n’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi bumva ko abana babo na bo bakwiriye gukora nk’ibyo bakora. Niba bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bumva ko n’abana babo batangira gucukura bakiri bato.”
Uyu muyobozi yasabye ko inzego zitandukanye zakongera imbaraga mu bukangurambaga no mu gushakira abana amahirwe abafasha kwirinda imirimo ibujijwe.
Ati “Abikorera n’imiryango itari iya Leta bakwiriye gufatanya na Leta, bagahuriza imbaraga hamwe mu kwigisha abantu ibibi byo gukoresha abana imirimo, nk’uko bibujijwe n’itegeko.”
Uwamahoro Sonia wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, ufite imyaka 22, ni umwe mu bahoze bakora imirimo ivunanye akiri muto. Yavuze ko yatangiye kwahirira inka afite imyaka icyenda, agamije kubona amafaranga.
Ati “Nkanjye icyatumaga nkora iyo mirimo byari ubukene. Abandi usanga ari imyumvire y’ababyeyi babwira abana babo kujya gushaka amafaranga.”
Uwamahoro yavuze ko nyuma yo gufashwa binyuze muri TWIYUBAKIRE Program, we na bagenzi be bahoze bakora imirimo yo mu ngo bahawe amahirwe yo kwiga umwuga wo gutunganya ubwiza. Kuri ubu bakorera muri salon de coiffure, aho babasha kubona amafaranga no kwiteza imbere.
U Rwanda rufite amategeko na politiki bigamije kurinda abana imirimo ibabangamira, kubakura mu mirimo ivunanye no kubafasha gukomeza amashuri kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Itegeko No 66/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ibihano ku bakoresha abana mu mirimo ibujijwe.
Ingingo ya 117 y’iri tegeko iteganya ko umuntu ukoresha umwana umwe mu mirimo ibujijwe aba akoze icyaha. Iyo ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500.000 na 5.000.000, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iyo uwakoze icyaha ari sosiyete, ikigo, umuryango cyangwa ishyirahamwe rya Leta cyangwa ryigenga, ihazabu iteganywa n’iri tegeko yikuba inshuro ebyiri.

Urubyiruko rwakoreshwaga imirimo ivunanye ubu rusigaye rwigishwa imyuga itandukanye



















































































































































































