Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

RYOF irasaba kongera ingamba zo kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’imyitwarire ibangamira indangagaciro

Ihuriro ry’Imiryango y’Urubyiruko mu Rwanda (RYOF) ryashimye ingamba Leta y’u Rwanda ikomeje gufata mu kurinda urubyiruko no guteza imbere imibereho myiza yarwo, ariko risaba ko hashimangirwa gahunda zo kururinda ibiyobyabwenge, ubusinzi, uburara n’ubundi buryo bw’imyitwarire bushobora kugira ingaruka ku buzima n’imitekerereze y’urubyiruko.

RYOF yavuze ko mu ngamba ishimira harimo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, kurwanya imashini z’urusimbi, kongera ibigo bifasha urubyiruko kubona amakuru no kwiteza imbere, ndetse n’ibigo byakira abafite ibibazo byatewe n’ibiyobyabwenge. Iri huriro ariko rigaragaza ko kurinda urubyiruko bidakwiye kugarukira ku mahirwe y’uburezi n’ubukungu gusa, ahubwo hakwiye no kwitabwa ku myitwarire igaragara mu tubari, mu birori no mu bikorwa byo kwidagadura, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Iri huriro kandi ryasabye ko ibitangazamakuru, abahanzi n’abakora ibijyanye n’inganda ndangamuco bagira uruhare runini mu kubaka imyumvire myiza mu rubyiruko. RYOF ivuga ko hakwiye gukumirwa ibikubiye mu ndirimbo, filimi no ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka mbi ku mitekerereze y’urubyiruko cyangwa kubashora mu myitwarire ibangamira indangagaciro z’umuryango.

Mu rwego rwo kubona igisubizo kirambye, RYOF yasabye ko hashyirwaho urubuga ruhuza Guverinoma, imiryango y’urubyiruko, ababyeyi, amashuri, itangazamakuru, abahanzi, amadini, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa. Intego ni ukuganira ku buryo indangagaciro z’umuco nyarwanda zakomeza kwimakazwa mu rubyiruko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo abantu babaho n’uko bavugana.

RYOF yasoje isaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, uburara n’ubwomanzi, ahubwo rugaharanira kugira ubuzima bufite intego no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Iri huriro rivuga ko rizakomeza gukorana na Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kurinda urubyiruko, kuruteza imbere no kurushishikariza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities