Ashingiye ku rubanza RCOMA 0067/2016/CS -RCOMAA 0063/16/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu tariki ya 04/12/2019 saa sita z’amanywa (12:00), azateza cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe na “HOTEL DAYENU”, n’uwimukanwa ugizwe n’ibikoresho by’iyo hoteli byose; biri mu kibanza gifite UPI: 2/01/01/04/6262 kiri mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo;
Kugira ngo harangizwe urubanza Bwana Gasana Gaspard na Madamu Dusabimana Clotilde batsinzwe na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda “BRD PLC”. Cyamunara izabera aho iyo mitungo iherereye.
Uwakenera ibindi bisobanuro yabariza kuri Telefoni igendanwa 0788403301.
Bikorewe i Kigali, ku wa 25/11/2019
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Kalinda Gaston
Sé
