Kugira ngo harangizwe urubanza RCOM 00638/2019/TC rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali,
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatanu tariki ya 10/07/2020 saa tanu z’amanywa (11:00) azateza cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka burimo inzu ituzuye bubaruye kuri UPI: 5/03/03/05/5087 wa AGAPE SANCTUARY CHURCH IN RWANDA (ariko wanditse mu mazina ya Biziyaremye Emmanuel na Mukampunga Janviere) uherereye mu mudugudu wa Mwanama, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba; kugira ngo hishyurwe Twagirayezu Jean Damascene watsinze AGAPE SANCTUARY CHURCH IN RWANDA mu rubanza rwavuzwe haruguru.
Cyamunara izabera aho umutungo uherereye. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni igendanwa 0788461028.
Bikorewe i Kigali ku wa 03/07/2020
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Me Ingabire Uwayo Lambert
Se
