Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo RC 0041/2018/TB/NZG cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nzige;
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Gatanu tariki ya 23/08/2019 saa tanu z’amanywa (11h00), azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ikibanza gifite UPI : 5/01/10/03/2162 ; uherereye mu mudugudu wa Murehe, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba;
Nanone saa cyenda z’igicamunsi (15h00) kw’itariki yavuzwe haruguru, hazagurishwa ikibanza gifite UPI : 5/01/10/03/2268 giherereye mu mudugudu, akagari, umurenge, akarere n’Intara byavuzwe haruguru.
Umutungo wanditse kuri Ndahayo Jean Marie Vianney na Madamu Uwayezu Liberatha, kugira ngo harangizwe urubanza rwavuzwe haruguru. Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye havuzwe haruguru.
Ifoto n’igenagaciro ryawo biboneka ku rubuga rw’imanza zirangizwa.
Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri nomero za telefoni zikurikira 0788713325/0728713325
Bikorewe i Kigali, ku wa 16/08/2019
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Me Twagirayezu Vincent
Sé
