Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza RP00303/2017/TB/NYRGA, rwaciwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga;
Urubanza RPA00388/2018/TGI/NYGE n’urubanza RPA00434/2018/TGI/NYGE, zombi zaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 30/07/2018, imanza STAR AFRICA MEDIA CO.Ltd yatsinzemo Nduwayo Gallican;
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa kabiri tariki ya 28/05/2019, guhera saa tanu z’amanywa (11h00am) azagurisha mu cyamunara umutungo wa Nduwayo Gallican ku nshuro ya gatatu.
Uwo mutungo ugizwe n’inzu yo kubamo ituzuye, yubatse mu kibanza kibaruye kuri UPI: 5/07/10/02/3908, giherereye mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, Umudugudu wa Rwanza. Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye.
Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa 0788297106, no ku rubuga www.pba.co.org rw’abahesha b’Inkiko b’Umwuga.
Bikorewe i Kigali, ku wa 17/05/2019
Me Mufanzara Leonce
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Sé
