Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza RS/RECT/RCOMO1952/2017/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ku wa 07/12/2017 rukosora urubanza RCOM 01952/2017/TC/NYGE rwaciwe n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ku wa 29/06/2017, urubanza IMBADUKO SACCO BUREGA yatsinzemo Hakizimana Fabien,
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa kane tariki ya 01/08/2019 guhera saa saba n’igice z’amanywa (1h30), azagurisha muri cyamunara umutungo wa Hakizimana Fabien na Nyirambonabucya Rose ku nshuro ya kabiri.
Uwo mutungo ugizwe n’ishyamba ribaruye mu kibanza gifite UPI: 4/01/02/01/1593 giherereye mu mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Butangampundu, Umurenge wa Burega, Akarere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru.
Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa 0788297106, bakanareba ku rubuga www.pba-co.org rw’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga.
Bikorewe i Rulindo kuwa 23/07/2019
Sé
Me Mufanzara Leonce
Umuhesha w’inkiko w’umwuga
