Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi n’umutungo bihagije kugira ngo igere ku iterambere yifuza, ariko ko imwe mu mbogamizi ikomeye ari ukudashyira mu bikorwa ingamba n’ibitekerezo abayobozi n’Abanyafurika baganiraho.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026, ubwo yari yitabiriye inama yiswe ‘The Africa Mindset Reset Forum’, yabereye muri Kigali Convention Centre.
Iyi nama yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, ryashinzwe n’abarimo Perezida Kagame, ikaba yari igamije kurebera hamwe imyumvire n’imikorere Afurika ikeneye guhindura kugira ngo ibashe kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abarenga 2,500, barimo Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ndetse na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Francis Gatare, yavuze ko Abanyafurika bafite imyumvire ikeneye kuvugururwa, harimo kwishingikiriza ku bufasha bw’abandi.
Ati “Urugero, imyumvire yo kwishingikiriza ku bandi iragaragara cyane, itangira kuba umuco iyo umuntu ahawe ubufasha buhoraho ku buryo atangira kwibwira ko abandi hari umwenda bamubereyemo, kugeza igihe yisanga amazi yarenze inkombe, ubafasha bugahagarara.”
Gatare yasabye abitabiriye iyi nama kuyifata nk’intangiriro y’impinduka mu mitekerereze y’Abanyafurika, aho kuba ikiganiro kirangira hatagize igikorwa.
Ati “Iyi minsi ibiri ikwiriye kurenga kuba inama, Mureke twiyemeze ko Afurika yatangiye urugendo rwo guhindura imitekerereze kandi ko nta gikwiriye kuyitambika.”
Mu kiganiro cyahuje Perezida Kagame n’abandi bayobozi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika imaze gutera intambwe ugereranyije n’aho yari iri mu myaka 50 ishize, nubwo hakiri ibibazo bikeneye gukemurwa.
Ati “Afurika yanyuze mu bibazo bitandukanye, Afurika kandi yateye intambwe mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ibyo gushidikanyaho. Aho Afurika yari iri mu myaka 50 ishize n’imitekerereze, ntabwo ari ho Afurika iri uyu munsi. Birumvikana ko hari ibitaragenze neza aha na hariya, ariko ni intambwe nziza.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye atari ukubura ibyo Afurika ikeneye, ahubwo ari ukunanirwa kubibyaza umusaruro no gushyira mu bikorwa ibyo iba yarateganyije.
Ati “Ikibazo gikomeye tugomba guhangana na cyo, Afurika ifite ibisabwa byose ngo igere ku iterambere, ifite abantu, ifite umutungo n’amateka twagombye kuba twarigiyemo amasomo menshi.”
Yavuze ko Abanyafurika bakwiye kuva mu biganiro bihoraho ku bibazo by’umugabane, ahubwo bagatangira gushyira mu bikorwa ibisubizo baba bumvikanyeho.
Ati “Ni gute tuva ahantu aho dufite ibyo dukeneye byose ndetse tukaba nta rujijjo dufite ku kigomba gukorwa, ngo tugere aho dushaka kuba, hari ijambo ryasubiwemo cyane ‘Afurika dushaka’, yego hari Afurika dushaka, ariko kuki tutabasha kugera kuri Afurika dushaka mu gihe dufite byose. Bivuze ko hari ikintu tugomba gutahura gituma dukomeza gutsindwa, ubundi ngo duhangane nacyo.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kugira ngo Afurika ihinduke, hakenewe impinduka mu myitwarire no mu buryo Abanyafurika bakoramo, aho kuvuga gahunda nyinshi ariko ntizishyirwe mu bikorwa.
Ati “Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n’ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.”
Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gutinda ku magambo no kudashyira mu bikorwa ibyo Abanyafurika biyemeje bishobora gutuma nyuma y’imyaka myinshi basanga nta cyahindutse, ndetse rimwe na rimwe bakaba barasubiye inyuma.
Ubutumwa bw’ingenzi bwagarutsweho muri iyi nama ni uko Afurika ifite ubushobozi bwo kwihitiramo icyerekezo cyayo, ariko ko kugera ku mugabane wifuza bisaba ko imyumvire ihinduka, ibyemezo bigashyirwa mu bikorwa kandi ibyo abayobozi bavuga bigahuzwa n’ibikorwa.

















































































































































































