Kugira ngo harangizwe urubanza rcom 00638/2019/TC rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali; Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa gatanu tariki ya 03/07/2020 azateza cyamunara umutungo utimukanwa wa AGAPE SANCTUARY CHURCH IN RWANDA, ukurikira:
- Saa yine (10:00) hazatezwa ikibanza kibaruye kuri UPI: 5/01/13/01/993, giherereye mu mudugudu wa Gitanu, Akagari ka Akanzu, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba;
- Saa sita (12:00) hazatezwa inzu ituzuye yubatse mu bibanza 2 bibaruye kuri UPI: 5/01/08/05/2182 na UPI: 5/01/08/05/2173, iherereye mu mudugudu wa Ryamirenge, Akagari ka Nkomangwa, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba;
- Saa cyenda (15:00) hazatezwa inzu ituzuye iri mu kibanza kibaruye kuri UPI: 5/03/03/05/5087 iherereye mu mudugudu wa Mwanama, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba;
Kugira ngo hishyurwe twagirayezu jean damascene watsinze mu rubanza rwavuzwe haruguru. Cyamunara izabera aho umutungo uherereye. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara 0788461028
Bikorewe i Kigali ku wa 26/06/2020
Me Ingabire Uwayo Lambert
Umuhesha w’inkiko w’umwuga
Se
