Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda Rugiye Kongera Kwakira Imikino Ya Nyuma Ya BAL 2026

Izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu kuko yatangiye mu mwaka wa 2021.

Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2026 bwatangaje ko imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu mwaka wa 2026 izabera i Kigali.

Ubusanzwe iyi mikino iratangira muri Werurwe, ikazaba ibaye ku nshuro ya gatandatu.

Tariki ya 30 Mutarama 2026, ni bwo ubuyobozi bwa BAL bwasohoye ingengabihe y’iri rushanwa, rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ya Afurika.

Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro amakipe 12 azakina iri rushanwa, agabanyije mu matsinda abiri buri rimwe ririmo amakipe atandatu, aho kuba amatsinda atatu nkuko byari bisanzwe.

Byatumye itsinda rya Sahara Conference rikurwamo.

Amatsinda azakina kuri iyi nshuro ubu ni Kalahari Conference izakinwa mbere y’zindi ni ukuvuga kuva Tariki 27, Werurwe, kugeza kuya 0 5, Mata, 2026, ikazakinirwa mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Itsinda Nile Conference rizatangira gukinwa tariki ya 24 Mata rigeze tariki ya 3 Gicurasi 2026, rikinirwe muri Maroc mu nyubako y’imikino ya Prince Moulay Abdellah Sports Complex mu Murwa mukuru, Rabat.

Amakipe ane azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali akine imikino ya kamarampaka ndetse n’iya nyuma. Hazaba ari hagati y’itariki 22 na 31, Gicurasi 2026.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Al Tripoli yo muri Libya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 88-67.

APR BBC yo mu Rwanda yabaye iya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yarangirije  ku mwanya wa gatatu.

Iri rushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2021.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 gukomeza kubungabunga no guteza imbere ibyo igihugu cyagezeho, arwibutsa ko ahazaza...

Politiki

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gukangurira urubyiruko kwita ku rurimi rw’Ikinyarwanda, arusaba kuruvuga no kurwandika mu buryo buboneye, agaragaza ko gusigasira ururimi kavukire...

Politiki

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’uyu Muryango, bibanda ku mateka yawo, indangagaciro uwuranga ndetse n’uruhare ukomeje...

Ahandi

Sugira Aime Christian, Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “IGIHE ” Perezida wa Argentine, “Javier Milei” yatutse Mugenzi we wa Brazil, Luiz Inácio Lula da silva, amwita...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities