Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umujyi wa Kigali: Ibibanza 700 bigiye kwamburwa bene byo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bigiye kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka, ndetse ko n’imwe mu mishinga yadindiye yiganjemo ibikorwaremezo izasubukurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga imaze igihe itarashyirwa mu bikorwa irimo inyubako zagombaga kujya ahari isoko na gare bya Kimironko mu karere ka Gasabo. Hari kandi n’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro, rimaze imyaka igera mu 10 ritarubakwa.

Kuri ibi hiyongeraho imihanda yari iteganijwe gushyirwamo kaburimbo nk’uwa Mulindi-Gasogi -Kabuga, uwa Nzove ujya Gakenke, uwa Mageragere, Umuhanda Birembo-Gasanze n’indi.  

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagaragaje ko imwe muri iyi mishinga yamaze gukorerwa inyigo ku buryo hateganywa gukora imihanda ya kaburimbo y’ibirometero 70, gusa ngo hari n’imwe mu mishinga yashyizwe mu bibanza byatawe na bene byo ikazegurirwa abandi nk’isoko rya Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwatangaje ko mu mwaka wa 2020 bwabaruye ibibanza 696 bitubatswe na bene byo nyamara bamwe barahawe n’ibyangombwa byo kubaka. 

Ikigiye gukorwa ngo ni ugukurikiza itegeko bakabyamburwa cyangwa bigahabwa abashoboye kubyubaka.

Yatanze ibisobanuro ku kibazo gikomeje gufata intera cy’abagenzi birirwa ku mihanda bategereje imodoka zibatwara mu buryo bwa rusange kandi hari abandi barwiyemezamirimo bari bakwiye kwemererwa kwinjira muri izi serivise.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi abayobozi b’umujyi bagarutse no ku mitangire ya serivisi zijyanye n’ibyangombwa byo kubaka, basobanura ko byorohejwe kubera ikoranabuhanga ku buryo umuturage wese ashobora kwisabira iyi serivise kandi agasubizwa nta rundi rwego anyuzemo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities