Umuryango uharanira iterambere ry’abagore n’ubufatanye mu itumanaho (Femnet: African Women’s Development and communication Network ) irasaba ibihugu by’Afurika gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko arengera abagore nk’uko u Rwanda rwabigezeho.
Umuyobozi mukuru w’umuryango Femnet (Afriacn Women’s Development and communication Network), Musindarwezo Dinah ibi arabisaba ibihugu mu gihe hitegurwa kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri mwaka ku wa 8 Werurwe.
Musindarwezo aganira n’ikinyamakuru Panorama yavuze ko mu gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ibihugu bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Maputo kongera kuyareba ndetse n’ay’ibihugu arengera abagore imbogamizi ikaba ko hari ibihugu bimwe bitayagira.
“Mu gihe isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahana w’umugore, ibihugu bikwiye kongera kureba amasezerano byasinye ya Maputo kandi bakubahiriza n’ay’ibihugu byabo bafite arengera abagore n’abakobwa. Imbogamizi ni uko usanga bimwe mu bihugu bitagira n’ayo mategeko ndetse ugasanga n’aho ari hamwe ntiyubahirizwa.”
Akomeza avuga ko Femnet bakora ubuvugizi iteka kugira ngo aho amategeko arengera umugore ari yubahirizwe. Agira ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bigerageza gushyiraho amategeko arengera umugore no kugerageza kubahiriza amasezezerano mpuzamahanga basinye, harimo n’aya Maputo. Ibyo tubishimira Leta y’u Rwanda ko ifasha abagore mu buryo bugaragara, n’ubwo hari ibikigoranye birimo gushyingira abana bakobwa bakiri bato n’ubwo itegeko rigena imyaka makumyabiri n’umwe ariko abatari busezerane barongorwa ari bato cyane mu bice by’icyaro.”
Musindarwezo avuga kandi ko umwana wataye ishuri aherako ajya gushaka umugabo umuruta cyangwa uwo benda kungana. Ati “Turasaba u Rwanda, ko rwakora uko rushoboye rukareba icyo kibazo ndetse n’ababyara ari bato bagafashwa kandi bagahabwa ubutabera n’ubwo umubyeyi yaba atareze uwamuteye inda y’uwo mwana, hakabaho uburyo bwo gukurikirana uwayimuteye kuko ibyo byaka amahirwe abana y’ubuzima bw’ejo hazaza habo, kandi ari bo bagore b’ibihugu byabo n’abayobozi babyo.”
Avuga kandi ko Afurika igifite inzira ndende yo gufasha abagore n’abakobwa kwigirira icyizere no kurindwa ihohotera nk’uko u Rwanda rubikora n’ubwo na bo hari ibyo gukosora, ariko hari intabwe yatewe ukurikije ibindi bihugu bya Afurika. Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu 2017 ukwiye kwizihizwa ibihugu bya Afurika bireba ibyo bafasha abagore n’abakobwa mu iterambere hashyirwaho amategeko abarengera kandi agashyirwa mu bikorwa, hagaterwa nibura ikirenge aho u Rwanda rugeze mu kurengera umugore.
Mutesi Scovia












































































































































































