Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwibuka bijyane no gushimira abaturokoye _Depite Uwayisenga

Hafashwe umunota wo kwibuka (Photo/Panorama)

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bijyana n’umwanya wo gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Mata 2017, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, abaturage bibukijwe ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bireba buri munyarwanda wese kandi bijyana no gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Depite Uwayisenga Yvonne wifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gasasa n’uwa Rebero bihurije hamwe, mu kiganiro yatanze yibukije ko imiyoborere myiza ariyo ifasha abacitse ku icumu rya Jenoside gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere; ifasha Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu cyabo.

Abasaba gukomeza gutekereza aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’icyerekezo gifite ariko kandi bazirikana ingabo zakibohoje n’uwari uziri ku isonga.

Ati “Iki kicyumweru kidufashe kwiyubaka nk’abacitse ku icumu kandi tunubaka abanyarwanda bose. Turibuka abapfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko twibuke n’abapfuye kugira ngo badukize. Ni umwenda dufitiye igihugu, tugomba gufatanya kucyubaka; twumve ko twese dutahiriza umugozi umwe.”

Yasabye Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu minsi itegura icyunamo buri mwaka igenda yigaragaza binyuze mu bikorwa bikomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Birababaje kuba uyu munsi hakiri abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Duhaguruke dufatanye kuyirwanya, dushyire imbaraga mu kurwanya icyadutanya, dushyigikire gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko bizadufasha kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, ruzira kwibonamo abahutu, abatutsi cyangwa abatwa.”

Murekatete Patricie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, asaba abatuye uwo murenge n’Abanyarwanda muri rusange, kwitabira gahunda zijyanye n’icyunamo kandi bakazigiramo uruhare kuko ari uguhesha ishema abarokoye igihugu.

Asaba by’umwihariko abarokotse Jenoside gukomera kandi bakarushaho kwiyubaka no kwigira barangamiye ejo heza habo.

“Hakunze kugaragara kenshi ko gahunda z’icyunamo zitabirwa cyane n’abacitse ku icumu, ndasaba abatuye Kimihurura ndetse n’Abanyarwanda bose ko gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zibareba kandi bose bagomba kuzigiramo uruhare.”

Akomeza agira ati “Muri iki gihe cyo kwibuka ni n’umwanya wo gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zaturokoye kandi zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Niyitanga Salton ni umuturage wo mu mudugudu wa Gasasa, ni umwe bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko iyo hatabaho ingabo za FPR Inkotanyi ngo zirokore abicwaga uyu munsi nta n’umwe uba ariho.

“Kuri twe abarokotse Jenoside dufite imbaraga cyane kuko iyo hatabaho ingabo za FPR Inkotanyi ngo ziturokore ntituba turiho, kandi kuba turiho biduhesha ishema, kuba turiho biduha icyizere cyo kubaho neza twiyubaka. Twahuye n’ibibazo bikomeye ariko ikitwubaka gikomeye ni ukubivamo, kandi dufashijwe na Leta y’u Rwanda hari aho tugeze. Uwaturokoye twiteguye kumwitura.”

Rene Anthere Rwanyange

Abatuye umudugudu wa Gasasa n'uwa Rebero bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo barimo n'abanyamahanga (Photo/Panorama)

Abatuye umudugudu wa Gasasa n’uwa Rebero bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo barimo n’abanyamahanga (Photo/Panorama)

Byukusenge Chantal, Umuyobozi wa Ibuka mu kagari ka Rugando, Depite Uwayisenga Yvonne na Nyiratamba Jeanne, Umuyobozi Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura (Photo/Panorama)

Byukusenge Chantal, Umuyobozi wa Ibuka mu kagari ka Rugando, Depite Uwayisenga Yvonne na Nyiratamba Jeanne, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura (Photo/Panorama)

Hafashwe umunota wo kwibuka (Photo/Panorama)

Hafashwe umunota wo kwibuka (Photo/Panorama)

Inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage batuye umudugudu wa Gasasa n'uwa Rebero (Photo/Panorama)

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage batuye umudugudu wa Gasasa n’uwa Rebero (Photo/Panorama)

Kwibuka Gasasa6

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities