Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Rusizi: Abahigi batatu bafungiwe guhiga inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe

Panorama

Ku itariki ya 26 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi, yakoze umukwabu maze ifata abahigi batatu; aribo Nzasengimana Innocent w’imyaka 24, Shumbusho Claver w’imyaka 24 na mugenzi wabo witwa Ngerageze Papias w’imyaka 23.

Aba bahigi bafatiwe muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, bafatanwe inyamaswa ebyiri (impongo) bari bamaze kwica bakoresheje ibikoresho bitandukanye birimo imitego n’amacumu. Ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yagize ati “aba twafashe basanzwe ari abaturage baturiye iyi Pariki ya Nyungwe, mu murenge wa Bweyeye. Twabafashe ubwo bari bamaze kwica ziriya nyamaswa. Dukangurira buri gihe abaturiye iyi pariki kutishora mu bikorwa bigayitse by’ubuhigi kuko bitemewe n’amategeko kandi bikaba byangiza n’ibidukikije.”

Akomeza agira ati “Dufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) tubereka ko iyi pariki ya Nyungwe n’inyamaswa ziyirimo,amashyamba n’ibindi dusangamo, bifitiye abaturage akamaro ndetse n’igihugu muri rusange. Tubakangurira gukora imirimo yabateza imbere inyuranye irimo  iy’ubuhinzi n’ubundi bukorikori. Ariko hari bamwe muri bo babirengaho bakangiza iyi pariki n’ibiyirimo”.

CIP Gasasira yabwiye abaturage  kwirinda bene ibi ikorwa, kandi asaba abatuye hafi ya za Pariki kujya batanga amakuru ku nzego z’umutekano n’izindi  ya ba rushimusi nka bariya bavuzwe hejuru, kugira ngo habeho kubungabunga pariki n’amashyamba by’igihugu.

Ikindi yabasabye ni ukujya batabaza inzego zibishinzwe mu gihe babonye inyamaswa zarenze imbago za pariki. Yagize ati “izi nyamaswa si amatungo yororerwa mu ngo kandi tuzi akamaro kazo, ntibyemewe rero kuzihiga no kuzica”.

Yakomeje agira ati “Turabasaba abaturage gutanga amakuru mu gihe babonye ibikorwa byangiza nk’ibyo, ndetse n’ibindi birimo, ubucukuzi bw’amabuye muri iyi pariki,  gutemamo ibiti no gutwika amashyamba.”

Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yavuze ko kwica inyamaswa bitemewe n’amategeko mu Rwanda.

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti; n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities