Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mwiseneza Josiane yahimbiwe umuvugo nk’aho yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019

Mwiseneza Josiane ubwo yiyerekaga i Gikondo ku wa 5 Mutarama 2018, agatorwa muri 20 ba mbere bagiye muri boot camp.

Mwiseneza Josiane ukomeje gutungurana mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019, akaba yaranikiye bagenzi be mu matora yakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ndetse ubu akaba ari ku rutonde rw’abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero (Boot Camp), utegura abazatorwamo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye, noneho ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana umuvugo yahimbiye bisa nk’aho yatorewe kuba Nyampinga 2019.

 

NYAMPINGA W’U RWANDA 2019

 

Mwiseneza mwari mwiza

Wiswe neza n’uwakubyaye

Ijuru rigutunga inkoni utabizi

Serukana isheja uhamye ko ubizi;

Erega ntawe bitabera

N‘ubundi Imana y’Intabera

Ejo h’umuntu niyo iba ihazi

Za rushorera zo ntizibizi

Ariko…Rurema ntasobwa we aba abizi…

 

Jya mbere mwali uhamije indinda

Ongera imbaraga ujye wirinda

Subiza neza nta gutinda

Imbere yawe ntihakurinda;

Ambara ikamba ugumye gutamba

N‘ejo kandi uzahatamba

Erekana yuko ukwiye ikamba.

 

Narabibonye nkibona useruka,

Yari intambara ukihaseruka

Ariko kandi Iciye icyanzu,

Mbona ko utabura uyu musanzu

Pole pole mbitega Rurema

Iyo Ntabera maze irabirema

None ngaho bigeze aheza

Genda jya mbere izahakugeza

Abagutanzeyo si ku bwabo…

 

Wowe uri NYAMPINGA W’u RWANDA’

Umwami azaguhunde kwaanda;

 

Rwanda Rwiza Rwatubyaye

Wambike ikamba MWISENEZA

Ariko kandi nujya IJABIRO;

Ntukabe umwana ngo wibagirwe

Dore uyibamba ntayikurura

Ariko si ingoma y’abakaraza…

 

Jye ndi umusizi ngututse ibyiza

Ndasaba ngo izaguhaze ibyiza

Maze aho unyuze hose uhabone ibyiza

Ugire umugisha ukugeze aheza

Mbese nkuko ubu byagenze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities