Mwiseneza Josiane ukomeje gutungurana mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019, akaba yaranikiye bagenzi be mu matora yakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ndetse ubu akaba ari ku rutonde rw’abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero (Boot Camp), utegura abazatorwamo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye, noneho ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana umuvugo yahimbiye bisa nk’aho yatorewe kuba Nyampinga 2019.
NYAMPINGA W’U RWANDA 2019
Mwiseneza mwari mwiza
Wiswe neza n’uwakubyaye
Ijuru rigutunga inkoni utabizi
Serukana isheja uhamye ko ubizi;
Erega ntawe bitabera
N‘ubundi Imana y’Intabera
Ejo h’umuntu niyo iba ihazi
Za rushorera zo ntizibizi
Ariko…Rurema ntasobwa we aba abizi…
Jya mbere mwali uhamije indinda
Ongera imbaraga ujye wirinda
Subiza neza nta gutinda
Imbere yawe ntihakurinda;
Ambara ikamba ugumye gutamba
N‘ejo kandi uzahatamba
Erekana yuko ukwiye ikamba.
Narabibonye nkibona useruka,
Yari intambara ukihaseruka
Ariko kandi Iciye icyanzu,
Mbona ko utabura uyu musanzu
Pole pole mbitega Rurema
Iyo Ntabera maze irabirema
None ngaho bigeze aheza
Genda jya mbere izahakugeza
Abagutanzeyo si ku bwabo…
Wowe uri NYAMPINGA W’u RWANDA’
Umwami azaguhunde kwaanda;
Rwanda Rwiza Rwatubyaye
Wambike ikamba MWISENEZA
Ariko kandi nujya IJABIRO;
Ntukabe umwana ngo wibagirwe
Dore uyibamba ntayikurura
Ariko si ingoma y’abakaraza…
Jye ndi umusizi ngututse ibyiza
Ndasaba ngo izaguhaze ibyiza
Maze aho unyuze hose uhabone ibyiza
Ugire umugisha ukugeze aheza
Mbese nkuko ubu byagenze.













































































































































































