Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inzu y’umuryango wa Sugira Erneste yashyizwe ku isoko rya cyamunara

Sugira uri mu bihano by'ikipe ya APR FC aho akorana imyitozo n'abana bato, hiyongereyeho ko agiye kwishyura imyenda y'umugabo wa nyina ngo arengere umutungo wabo ugiye gutezwa cyamunara (Ifoto/Internet)

Itangazo ryatanzwe n’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga ku wa 27 Ugushyingo 2019, rirahamagarira abantu bose babishaka, kwitabira cyamunara izaba ku wa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2019, ubwo hazagurishwa inzu ya Sebagande Theogene na Nyiraneza Blandine.

Iyi nzu igurishwa ni iy’umuryango wa Sugira Erneste, yubatse mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.

Uyu mutungo uragurishwa muri cyamunara kubera urubanza RP 0347/09/TGI/MHG, rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rukaba rugomba kurangizwa ku gahato, kubera umwenda umugabo wa nyina wa Sugira yananiwe kwishyura ungana na 1.562.102Frw.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Sugira Erneste yavuze ko ibyo guteza cyamunara umutungo wabo byabaguyeho batari basanzwe babizi, ariko uwo mugabo agira ubutiriganya bwinshi.

Agira ati «Uriya mugabo agira amanyanga menshi, ntitwigeze rero tumenya ibya ruriya rubanza, twatunguwe no kubona amatangazo atugezeho ; na mama yaratunguwe cyane. Icyo ngiye gukora ni uko ngomba gushaka amafaranga nkishyura uriya mwenda, ariko ibyangombwa by’inzu bakabimpa.»

Sugira avuga kandi ko izo manza zikomoka ku makimbirane uwo mugabo agirana n’abantu, ariko no mu rugo bikaba ari uko. Icyo we agiye gukora ari uko umutungo utajya mu maboko y’undi muntu, kuko n’ubwo atavukana n’abandi bana batanu bari mu rugo, atakwemera ko bashiki be na barumuna be bakwandagara.

Agira ati «uriya mugabo yaraduhemukiye ariko ntacyo twamukoraho. Ngiye kurengera umubyeyi wange na bashiki bange kuko sinakwemera ko bandagara. Amafaranga ndayishyura.»

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities