Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Kubyarira kwa muganga bigeze kuri 96 ku ijana

Ikigo nderabuzima cya Ngeruka ni kimwe mu bigo nderabuzima byitaruye ibitaro by'akarere bya ADEPR Nyamata (Ifoto/K2D)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwishimira ko kuba serivisi z’ubuzima zaregerejwe abaturage, bacitse ku muco wo kubarira mu rugo bagana ibigo nderabuzima. Ubu ababyeyi babyarira kwa muganga bageze kuri 96 ku ijana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 31 Mutarama 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bugaragaza isura y’akarere, Umuyobozi w’aka karere Richard Mutabazi yavuze ko ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’ubuvuzi, ubu bafite ibitaro b’akarere, ibigo nderabuzima 15 n’amavuri y’ibanze (Postes de santé) 49.

Hashingiwe ku ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2012, Akarere ka Bugesera gatuwe n’Abaturage 361.914, ni ukuvuga abaturage 280 batuye kuri kirometero kare imwe. Kagizwe n’Imirenge cumi n’itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), n’imidugudu magana atanu na mirongo inani n’umwe (581).

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, asubiza ibibazo by’abanyamakuru (Ifoto/Munezero)

Meya Mutabazi avuga ko ababyeyi bakibyarira mu rugo bo mukarere ka bugesera baragabanutse, kuko mu 2018 ababyeyi babyarira kwa muganga bari bageze kuri 94 ku ijana, na ho mu 2019 bakaba bari bageze kuri 96 ku ijana`

Agira ati “Nubwo kane gasigaye tutarakageraho twiteguye ko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturage ubwabo, mu bukangurambaga dukomeza gukora. Twizeye ko hari icyo bizatanga tukagera ku ijana ku ijana.”

Akomeza avuga ko hari abakibyarira mu rugo ariko usanga ari abahisha ko batwite ndetse ntibanajye kwa muganga kwipimisha. Ati “Abajyanama b’ubuzima bazadufasha kumenya abagore batwite n’abadatwite, kandi byaroroshye kuko amavuriro yabegereye. Twasabye abaganga kujya bigisha ababyeyi baje babagana n’ubwo baba bashaka izindi serivisi, kujya babigisha ibyiza byo kubyarira kwa muganga.”

Akarere ka Bugesera kashyize mu mihigo yako ko buri mubyeyi wese utwite agomba kubyarira kwa muganga, kandi igihe atwite akanakurikiranwa ko afata inkingo neza, ndetse ko anakingiza neza uwo yibarutse.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities